Ngo yasabye Muheto kumusanga kuri Hoteli,…-Haranugwanugwa intandaro y’ifungwa rya Prince Kid

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Ishimwe Dieudonne atawe muri yombi, haravugwa intangaro y’uku gufungwa kwe, ko hari abakobwa bitabiriye Miss Rwanda bamushinja kuba yarabasabye ruswa y’igitsina abizeza ko bazegukana ikamba.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda hakunze kuvugwamo ibitanoze birimo n’iyi ruswa y’igitsina ndetse n’ibindi binyuranyije n’umuco nyarwanda bivugwa ko bibera mu mwiherero w’abakobwa bitabira ibyiciro bya nyuma by’iri rushanwa.

Izindi Nkuru

Ntawigeze atobora ngo abyature ariko hari ibicyezicyezi byabyo byagiye bijya hanze nk’ubutumwa bwa Rukundo Patrick [AKA Patycope] wigeze kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko atakiri mu bategura iri rushanwa ndetse ko agiye gushyira hanze ibibera muri iri rushanwa byose.

Ubwo yashyiragaho ubu butumwa RADIOTV10 yahise ibubika nubwo yaje kubusiba ku mbuga nkoranyambaga ze, nta masaha menshi yashize kuko yahise abusiba ndetse akaza gusubira mu itsinda ritegura iri rushanwa.

 

Intandaro yifungwa rya Ishimwe yabaye iyihe?

Urubuga Hose, ruvuga ko hari amakuru avuga ko Nshuti Muheto Divine wigukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, mu minsi ishize yajyanye na Ishimwe Dieudonne i Rubavu nk’umuntu uyobora kompanyi ireberera inyungu ze, nyuma akaza kumusaba ko yamusanga kuri hotel yari yarayemo.

Miss Muheto aho kujya kureba uyu musore nk’uko yari abimusabye, yahise agira abo abibwira ndetse ngo na bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda baboneraho kuvuga ko uyu musore yabasabye ruswa y’igitsina.

Abo bakobwa bavuze ubuhamya bwabo bw’iri hohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, bavugaga ko uyu muyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yabizezaga ko nibaryamana bazegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Amakuru avuga ko Prince Kid yarezwe n’abakobwa bane barimo abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda muri 2021 ndetse n’irya 2022 kandi ngo bafite ibimenyetso by’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru