Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma

radiotv10by radiotv10
25/08/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Bahishuye ibyababayeho bikabatungura kuko bihabanye n’ibyemejwe na Guverinoma
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ibyiciro by’Ubudehe bitazongera kugenderwaho mu guha abaturage serivisi, mu gihe mu Murenge wa Kibungo, hari abaherutse guhabwa ibikoresho bya Gaze hagendewe kuri ibi byiciro.

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kibungo, babwiye RADIOTV10 ko hari Gaze ziherutse gutangwa, hagendewe ku byiciro by’Ubudehe.

Muhayimana Salomon uri mu bahawe ibyo bikoresho, avuga ko hashingiwe kuri ibyo byiciro by’Ubudehe.

Yagize ati “Tuzibona ntacyo byadusabye, icyo nibuka ni uko wabaga uri mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Njye ndi mu kiciro cya kabiri, abo numvise badashobora kubona Gaze ni abo mu cyiciro cya mbere.”

Kayitesi Assia avuga ko yabuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga bakwaga kugira ngo bahabwe izi Gaze kuko atari mu cyiciro cy’abashyiriweho nkunganire na Leta.

Ati “Ndi mu cyiciro cya gatatu, nari nzi ko bananguraniye nkajya mu cya kabiri kuko nakomeje kuburana ko njye ndi umupfakazi ko njye mutanshyira mu kiciro cya kabiri. Wenda iyo nza kuba mu byiciro nk’abandi bya kabiri nari bugerageze.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko urutonde rw’abari guhabwa izi gaze rwakozwe mbere y’ibyiciro bitarahinduka kandi ko bitahinduka ubu, ngo kuko umufatanyabikorwa uri kuzitanga ari ko yabyifuje.

Ati “Umushinga uri gushyirwa mu bikorwa uyu munsi ariko wateguwe cyera ibyiciro bigihari, baraganirizwa n’umusanzu umuntu asabwa… ni uko wenda Gaze zatinzeho zigahurirana n’uko ibyiciro byavuyeho. Ntabwo rero twahindura concept y’umushinga w’umufatanyabikorwa nonaha.”

Uyu Muyobozi w’Akarere yaboneyeho kwizeza abaturage ko nta zindi gahunda za Leta zizongera kugendera ku byiciro by’Ubudehe.

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

Bwa kane uwabaye Perezida wa America yongeye gutabwa muri yombi noneho anahabwa nimero y’imfungwa

Next Post

Producer Element akomeje kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Producer Element akomeje kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga

Producer Element akomeje kuba inkuru ku mbuga nkoranyambaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.