Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko ibyiciro by’Ubudehe bitazongera kugenderwaho mu guha abaturage serivisi, mu gihe mu Murenge wa Kibungo, hari abaherutse guhabwa ibikoresho bya Gaze hagendewe kuri ibi byiciro.
Bamwe mu bo mu Murenge wa Kibungo, babwiye RADIOTV10 ko hari Gaze ziherutse gutangwa, hagendewe ku byiciro by’Ubudehe.
Muhayimana Salomon uri mu bahawe ibyo bikoresho, avuga ko hashingiwe kuri ibyo byiciro by’Ubudehe.
Yagize ati “Tuzibona ntacyo byadusabye, icyo nibuka ni uko wabaga uri mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu. Njye ndi mu kiciro cya kabiri, abo numvise badashobora kubona Gaze ni abo mu cyiciro cya mbere.”
Kayitesi Assia avuga ko yabuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga bakwaga kugira ngo bahabwe izi Gaze kuko atari mu cyiciro cy’abashyiriweho nkunganire na Leta.
Ati “Ndi mu cyiciro cya gatatu, nari nzi ko bananguraniye nkajya mu cya kabiri kuko nakomeje kuburana ko njye ndi umupfakazi ko njye mutanshyira mu kiciro cya kabiri. Wenda iyo nza kuba mu byiciro nk’abandi bya kabiri nari bugerageze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko urutonde rw’abari guhabwa izi gaze rwakozwe mbere y’ibyiciro bitarahinduka kandi ko bitahinduka ubu, ngo kuko umufatanyabikorwa uri kuzitanga ari ko yabyifuje.
Ati “Umushinga uri gushyirwa mu bikorwa uyu munsi ariko wateguwe cyera ibyiciro bigihari, baraganirizwa n’umusanzu umuntu asabwa… ni uko wenda Gaze zatinzeho zigahurirana n’uko ibyiciro byavuyeho. Ntabwo rero twahindura concept y’umushinga w’umufatanyabikorwa nonaha.”
Uyu Muyobozi w’Akarere yaboneyeho kwizeza abaturage ko nta zindi gahunda za Leta zizongera kugendera ku byiciro by’Ubudehe.
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10