Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko amazi y’imvura aturuka ku muhanda wa Kaburimbo Vundika-Vivante, yangiza imirima yabo n’imyaka ihinzemo.
Ni amazi aturuka mu muhanda wa Kaburimbo Vundika ukagera ku rusengero rwa Vivante mu masangano y’imihanda y’ahahoze Kaminuza ya Kibungo, amanuka afite imbaraga akabangiririza imyaka yabo.
Uwitwa Ndungutse Jean Claude yagize ati “Yaciyemo ibintu by’ibiferege, ibibuye biragenda birahatabataba. Ni ukuvuga ngo no guhinga byabaye ikibazo.”
Murwanashyaka Landourd na we yagize ati “Amazi arabangamye, buri munsi uko imvura iguye ntishobora gucya idahitanye ubutaka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko nubwo uriya muhanda ari igikorwa cy’amajyambere, kandi ari na ngombwa, utakomeza kwangiriza abaturage ubuyobozi ngo ntibugire icyo bukora.
Ati “Umuhanda uruzuye ibibazo bigenda bivuka bagendaga babitugezaho. Twagiriwe inama n’abakozi bacu bajya mu rugendo rushuri kureba uburyo ariya mazi abantu bagenda bayaca intege, mu buryo bwa gihanga kugira ngo atangiriza impande n’impande ni byo bagiye gukurikizaho kugenda bakora.”
Uyu muyobozi kandi agira inama abaturage ko na bo hari ibyo bashobora kwikorera nko kuba bayobora amazi ava muri uriya muhanda, bakaba bayacira inzira ndetse bakajya bayabyaza umusaruro.
Ati “Na bo bazayafatirane bagire ibyo bayakoresha kuko hari igihe izuba riva abantu barahinze imyaka ugasanga imyaka irumye.”
Avuga ko abashinzwe ubuhinzi n’abakozi bo mu Biro by’Ubutaka bazareba n’ahandi hari ibibazo nk’ibi kugira ngo bishakirwe umuti ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10