Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, uherutse kuvugwaho kwaka ruswa abaturage kugira ngo abahe serivisi, noneho hari abamuvugaho kuba baramuhaye imisanzu ya Mutuelle de Sante ngo ayibishyurire, ariko ntayitange.
Abaturage bavuga ko bahemukiwe n’uyu muyobozi uvugwaho kuba yeguye, ni bamwe mu bagize ikimina kitwa ‘Tuzamurane muri Mituweli’, bavuga ko yategetse Umukuru w’Umudugudu akaba n’umwe mu banyamuryango bacyo, kubikuza amafaranga bari barakusanyije ngo abishyurire, ariko akishyurira bamwe, amafaranga y’abandi akayakubira umufuka.
Mukwagirukwayo Marie Jeanne, umukuru w’Umududu wa Nyabaganza ati ”Yaravuze ngo ntabwo amafaranga muyafata mu ntoki, ayashyira kuri terefoni….ibyo bihumbi 253 yabishyize kuri terefoni ye kuko iyo bari kwishyura bishyurira umuntu agenda yavana kuri terefoni ayashyira muri sisitemu. Urumva ko yari kuri terefoni ye sinari bumenye ngo havuyeho aya, hasigayeho aya. Nanjye harimo ayanjye 2900. Yayaduha tukayabishyurira twebwe ikibazo cy’umuturage kikatuvaho kigaragara ko twaba twaramuririye amafaranga.”
Mukagerukwayo Ezeus, na we uhagarariye ikindi kimina, akaba ahagarariye urwego rw’Abunzi mu kagari, yagize ati “Kuko batubwiraga bati ubundi abatangirirwa (abishyurirwa mituweri) igihe nikigera tuzayabasubiza, ubwo rero nanjye nagiye ntanga kugira ngo mbahe urugero. Ngezamo amafaranga 6 500, bitatu mbitangirira umwana uri hano mu rugo, andi rero nari nzi ko bazayansubiza arimo muri ayo ngayo.”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu Nyiracumi Alphonsine, Uunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rujambara ushyirwa mu majwi n’abaturage, ariko ntibyakunze.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko bataramenya niba uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yasezeye, ariko ko ibyo kwambura ikimina bagiye kubikurikirana.
Ati “Kubera amakuru tutaramenya, reka dukurikirane tumenye ibyo ari byo. Iyo umuntu yasezeye ubwo haboneka n’ibindi cyangwa se n’ibyatumye asezera.”
Abanyamuryango b’ikimiina ‘Dutere Imbere muri Mituweli’, ni abo mu Masibo y’Ubutwari, Ubunyarwanda n’Icyerekezo, kigizwe n’abanyamuryango 30.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10