Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango by’umwihariko ibiri hagati y’umugabo n’umugore bidakwiye kuganirirwa mu nteko z’abaturage, kuko bimwe biba ari ibanga, ku buryo kubijyana ku karubanda bishobora kubyara amakimbirane yisumbuyeho.
Ubusanzwe inteko z’abaturage zihuza abo mu Mudugudu umwe, zikaba rimwe mu cyumweru bitewe n’umunsi n’amasaha baba barihitiyemo.
Abaturage bahuriye muri izi nteko, barebera hamwe ibitagenda neza mu Mudugudu wabo kugira ngo bikosorwe, by’umwihariko zigakemurirwamo bimwe mu bibazo by’abaturage biba byiganjemo amakimbirane yo mu miryango.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo twasanze my Nteko z’abaturage, basanga hari ibibazo byo mu muryango bidakwiye gukemurirwa mu nteko z’abaturage.
Banshimankibaho Evariste wo mu Mudugudu wa Musamvu mu Kagari ka Karenge yagize ati “Urugero nk’ibibazo by’umugore n’umugabo ni ibibazo by’ibanga. Niba mfitanye ikibazo n’umugore bashobora kuza tukabivugira aha ngaha ugasanga bibaye ibintu by’andi makimbirane.”
Evariste yakomeje agaragaza ko “Hagombye kubaho mu Mudugudu abantu bashinzwe ibibazo byo mu ngo kuko akenshi na kenshi hari ibibazo bitakagombye kuba byakemurirwa mu nteko.”
Umuyobozi Wungurije w’Akarere ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko binyuze muri gahunda yiswe ‘Mwiwusenya Turahari’, hari uburyo bwo gukemura ibibazo nk’ibi bivugwa n’abaturage ko bidakwiye kujyanwa mu nteko z’abaturage.
Yagize ati “Ibibazo byo mu ngo ntabwo wabikemura mu nteko z’abaturage ngo bikunde kuko biba birimo umwihariko. Harimo n’ibigomba kugirirwa ibanga kugira ngo bitagira icyo bibangamiraho. Icyiza ni uko bikemurirwa mu muryango cyangwa mu itsinda muri ya gahunda ya ‘Mwiwusenya Turahari’.”
Ibi kandi binashimangirwa n’umukozi muri Misiteri y’Ubutabera ushinzwe kumenyakanisha amategeko na Politiki, Ruboya Antontoine wagize ati “Amakimbirane yose ntabwo akemurirwa ahantu hamwe, ahubwo ufasha abantu kwikemurira ibibazo aba agomba kureba ahakwiriye, ahatanga umutekano n’icyizere ku bafitanye amakimbirane ku buryo babasha kuyakemura.”
INKURU MU MASHUSHO
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10