Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Ibibazo by’ibanze bicocerwa mu nteko z’abaturage hari abavuga ko atari ho byakaganiriwe

radiotv10by radiotv10
18/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Ibibazo by’ibanze bicocerwa mu nteko z’abaturage hari abavuga ko atari ho byakaganiriwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango by’umwihariko ibiri hagati y’umugabo n’umugore bidakwiye kuganirirwa mu nteko z’abaturage, kuko bimwe biba ari ibanga, ku buryo kubijyana ku karubanda bishobora kubyara amakimbirane yisumbuyeho.

Ubusanzwe inteko z’abaturage zihuza abo mu Mudugudu umwe, zikaba rimwe mu cyumweru bitewe n’umunsi n’amasaha baba barihitiyemo.

Abaturage bahuriye muri izi nteko, barebera hamwe ibitagenda neza mu Mudugudu wabo kugira ngo bikosorwe, by’umwihariko zigakemurirwamo bimwe mu bibazo by’abaturage biba byiganjemo amakimbirane yo mu miryango.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibungo twasanze my Nteko z’abaturage, basanga hari ibibazo byo mu muryango bidakwiye gukemurirwa mu nteko z’abaturage.

Banshimankibaho Evariste wo mu Mudugudu wa Musamvu mu Kagari ka Karenge yagize ati “Urugero nk’ibibazo by’umugore n’umugabo ni ibibazo by’ibanga. Niba mfitanye ikibazo n’umugore bashobora kuza tukabivugira aha ngaha ugasanga bibaye ibintu by’andi makimbirane.”

Evariste yakomeje agaragaza ko “Hagombye kubaho mu Mudugudu abantu bashinzwe ibibazo byo mu ngo kuko akenshi na kenshi hari ibibazo bitakagombye kuba byakemurirwa mu nteko.”

Umuyobozi Wungurije w’Akarere ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko binyuze muri gahunda yiswe ‘Mwiwusenya Turahari’, hari uburyo bwo gukemura ibibazo nk’ibi bivugwa n’abaturage ko bidakwiye kujyanwa mu nteko z’abaturage.

Yagize ati “Ibibazo byo mu ngo ntabwo wabikemura mu nteko z’abaturage ngo bikunde kuko biba birimo umwihariko. Harimo n’ibigomba kugirirwa ibanga kugira ngo bitagira icyo bibangamiraho. Icyiza ni uko bikemurirwa mu muryango cyangwa mu itsinda muri ya gahunda ya ‘Mwiwusenya Turahari’.”

Ibi kandi binashimangirwa n’umukozi muri Misiteri y’Ubutabera ushinzwe kumenyakanisha amategeko na Politiki, Ruboya Antontoine wagize ati “Amakimbirane yose ntabwo akemurirwa ahantu hamwe, ahubwo ufasha abantu kwikemurira ibibazo aba agomba kureba ahakwiriye, ahatanga umutekano n’icyizere ku bafitanye amakimbirane ku buryo babasha kuyakemura.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 10 =

Previous Post

Ubuhamya bw’uwigeze gukubitwa n’umugore we none ubu ahari amakimbirane himukiye ubwumvikane n’ibitwenge

Next Post

DRCongo: Ubutumwa buhembera urwango bwakajije umurego habura gato ngo Abakandida-Perezida biyamamaze

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Ubutumwa buhembera urwango bwakajije umurego habura gato ngo Abakandida-Perezida biyamamaze

DRCongo: Ubutumwa buhembera urwango bwakajije umurego habura gato ngo Abakandida-Perezida biyamamaze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.