Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ubuhamya bw’uwigeze gukubitwa n’umugore we none ubu ahari amakimbirane himukiye ubwumvikane n’ibitwenge

radiotv10by radiotv10
18/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ubuhamya bw’uwigeze gukubitwa n’umugore we none ubu ahari amakimbirane himukiye ubwumvikane n’ibitwenge
Share on FacebookShare on Twitter

Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu yahoragamo amakimbirane ikaza kwigishwa, iravuga ko ubu babanye neza n’abafasha babo, mu gihe hari abahoraga bafatana mu mashati.

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023, Bigirimana Prosper utuye mu Mudugudu wa Buranga mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero, yari yatekerereje RADIOTV10 agahinda n’ipfunwe yatewe n’ibyari byamubayeho bishingiye ku makimbirane yagiranaga n’umugore we.

Ni amakimbirane yanatumye uyu mugabo akubitirwa n’umugore we mu kabari ubwo yamusangagamo agiye kumucyura, ubwo yariho asangira inzoga n’abandi bagabo.

Icyo gihe yavugaga ko byamuteye ipfunwe n’ikimwaro, ku buryo yari yazibukiriye kutazasubira mu kabari. Ati “mu bandi bagabo nta jambo, ni ukubona akabari nkagatinya, ubu nameze nk’uvuye ku kinyobwa bitewe n’uko nahawe nk’akato.”

Nyuma yo guhabwa inyigisho n’ubuyobozi, zo kurandura aya makimbirane, Prosper n’umugore we, ubu babanye neza, ndetse ni na ko biri ku yindi miryango.

Twizerimana Noel na we wabanaga mu makimbirane n’umugore we Nyirabasirimu, avuga ko byose byashingiraga ku mabwire.

Ati “Abantu baramubwiraga ngo ndi interahamwe ngo nzamwica kandi na we akanabimbwira, najya gusura abantu ngo nagiye muri za nterahamwe, naza nkisobanura.”

Umugore we Nyirabasirimu ubu babanye neza, yamwunganiye ati “Ukuntu byaje guhinduka rero abantu baramubwiraga bati dore harimo abana yabyaye batari abawe, bigeza igihe mvuze nti nubwo muri kumpuza n’uyu mugabo ni interahamwe, mbese nta kintu ntavuze.”

Akomeza avuga ko aya makimbirane yanabasubije inyuma mu iterambere, ati “twari twishoboye kuko twari tugeze ku ntera aho twari dutunze moto, dutunze inzu z’ubucuruzi byose tukabyigurishiriza ntumenye icyo bimaze, twari tugeze igihe cyo kugura imodoka ariko ikibazo cyitwa amakimbirane cyonyine byose bijya hasi bigeza igihe dukennye bishoboka.”

Bavuga ko ubu babanye neza ndetse batangiye n’ibikorwa byo kongera kwiyubaka bafatanyije, kandi ko bafite icyizere.

Ati “Umuryango wabashije kubijyamo hamwe n’ubuyobozi barabihoshora, uko biri ntabwo bimeze nk’uko byari bimeze mbere. Twifuza ko natwe ayo mahugurwa yatugeraho natwe ntiduheranwe no kumva ko byakemukiye mu kirere gusa.”

Gahunda yo gufasha imiryango ifite amakimbirane kuyavamo binyuze mu biganiro, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero buyifashwamo n’itorero ry’inshuti mu Rwanda.

Imibare yo muri 2022 y’umuryango RWAMREC ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, igaragaza ko mu Rwanda 46% by’abagore na 18% by’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Michel Masabo wari umunyamabanga mukuru wa APR yirukanywe 

Next Post

Ngoma: Ibibazo by’ibanze bicocerwa mu nteko z’abaturage hari abavuga ko atari ho byakaganiriwe

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Ibibazo by’ibanze bicocerwa mu nteko z’abaturage hari abavuga ko atari ho byakaganiriwe

Ngoma: Ibibazo by’ibanze bicocerwa mu nteko z’abaturage hari abavuga ko atari ho byakaganiriwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.