Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Uw’umuranduranzuzi watumye umugabo atemagura ibitoki nyuma yo kubura umugore we yashakaga gutema

radiotv10by radiotv10
10/03/2022
in MU RWANDA
0
Ngoma: Uw’umuranduranzuzi watumye umugabo atemagura ibitoki nyuma yo kubura umugore we yashakaga gutema
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma usanzwe afitanye amakimbira n’umugore we, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho gushaka gutema umugore we akamubura ubundi akadukira ibitoki bye, akabitemagura kubera umujinya.

Uyu mugabo ubu ucumbikiwe kuri station ya RIB ya Rukumberi, aho akurikiranyweho ibi bikorwa yakoze kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Werurwe 2022.

Amakuru aturuka mu baturanyi, avuga ko uyu mugabo w’imyaka 32 asanzwe afitanye amakimbirane n’umugore we ndetse ko inzego zari zarabyinjiyemo zirimo na RIB.

Umugore w’uyu mugabo ubu uri mu maboko y’inzego z’ubutabera, yari yaguze ibitoki 28 kuko asanzwe abicuruza, ubundi umugabo we we aho aziye baratongana rubura gica.

Umugabo ngo yahisemo kujya kuzana umuhoro ngo ateme umugore we ariko undi akizwa n’amaguru aho ahinduriye aramubura, ariko iby’umujinya biramwangira ahitamo gutemagura ibyo bitoki.

Buhiga Josue uyobora Umurenge wa Rukumberi, yemeye ko ibi byabaye avuga ko uyu mugabo yari ugambiriye gutema umugore ariko yaza akamubura.

Ati “Yavuze kuzana umuhoro amubuze atemagura bya bitoki byose ku bw’amahirwe inzego z’umutekano ziratabara ziramufata.”

Uyu muyobozi avuga ko ubwo inzego zatabaraga ngo zigerageza gucururutsa uyu mugabo, yanze kuva ku izima ahubwo ashaka kongera gutema umugore we ariko barakomakoma ari na bwo yahitaga ajyanwa kuri RIB.

Ibitoki byatemaguwe n’uyu mugabo (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + one =

Previous Post

NBA yamukuriye ingofero: Nshobozwabyosenumukiza yafashije REG BBC kongera gutsinda ahagurutsa imbaga

Next Post

Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2

Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.