Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngororero: Abanyeshuri bari bakatiwe imyaka 5 bikavugisha benshi bagabanyirijwe ibihano bahita barekurwa

radiotv10by radiotv10
08/03/2022
in MU RWANDA
0
Ngororero: Abanyeshuri bari bakatiwe imyaka 5 bikavugisha benshi bagabanyirijwe ibihano bahita barekurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri batandatu bari bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw kuri buri umwe, kubera kwangiza ibikoresho by’ishuri bigagamo ubwo bishimiraga ko barangije ayisumbuye, bagabanyirijwe igihano bahita barekurwa kuko igihe bakatiwe bari bakimaze bafunze.

Aba banyeshuri bigaga mu ishuri rya ESCOM Rucano ryo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, tariki 30 Ukuboza 2022 bari barakatiwe iki gifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 5 Frw kuri buri umwe ariko bahita bajurira.

Ni ibihano byari byavuzweho byinshi na bamwe barimo ababyeyi b’aba bana ndetse n’abahanga mu burezi bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Gatumba rwari rwihanukiriye.

Bamwe mu basesenguzi banavugaga ko iki gihano kitari gihawe bariya bana gusa ahubwo ko cyari gihawe n’ababyeyi babo kuko barushye babishyurira amashuri none bakaba bagiye no kubishyurira ariya mafaranga bari baciwe.

Aba basore bahamijwe icyaha cyo gusenya inyubamo utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi, mu bikorwa bakoze tariki 29 Nyakanga 2021 ubwo bishimiraga ko barangije ayisumbuye, bakangiza ibikoresho by’ishuri birimo ibitanda ndetse n’inzugi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, basomewe umwanzuro ku bujurire bwabo, bagabanyirizwa ibihano, bamwe bakatirwa amezi atanu, abandi bakatirwa amezi ane mu gihe bari bamaze muri gereza amezi agera mu munani. Bivuze ko bahita barekurwa.

Umukazi Marie Chantal, umwe mu babyeyi b’umwe muri aba bana, avuga ko batari bazi icyari cyabaye cyari cyatumye Urukiko rwaburanishije urubanza rwa mbere, rwari rwafashe kiriya cyemezo kihanukiriye kuko kidahwanye n’ibyaha byakozwe na bariya bana.

Yagize ati “Ntituzi uko byari byagenze ngo bahanwe bihanukiriye kuko icyaha bakoze kitari kijyanye n’ibihano bari bahawe.”

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we agiye gukomeza amashuri kandi akaba atazabarwaho ubusembwa bw’icyaha yakoze kuko atahawe igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu (6).

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Ntacyo wabanganya: Batumarana amezi 9 mu nda, bakatubyara, bakaducira incuro,…Umunsi w’abagore waje ute?

Next Post

Nta cyumweru kirashira undi Mujenerali w’Umurusiya yiciwe muri Ukraine

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nta cyumweru kirashira undi Mujenerali w’Umurusiya yiciwe muri Ukraine

Nta cyumweru kirashira undi Mujenerali w’Umurusiya yiciwe muri Ukraine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.