Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimye Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni, avuga ko ari bo Ntwari ze, aboneraho kongera gushimangira ubumwe bw’Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda, abibumbatira hamwe abyita Ugarwa.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, aherutse mu Rwanda mu gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’Ibihugu byombi.
Uyu muhungu wa Museveni ukunze kugaragaza icyubahiro yubaha Perezida Kagame Paul, yashyize ubutumwa kuri Twitter, ashima abakuru b’Ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter saa sita zirengaho iminota micye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, yagize ati “Aba ni bo bakiri Intwari zanjye! Ugarwa…Bizigaragaza.”
These are still my heroes! Ugarwa… shall still prevail! pic.twitter.com/vv2vdCTEUk
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 30, 2022
Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter nyuma y’iminota micye Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka itatu ufunze.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ukunze gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yongeye ashyiraho ubutumwa agira ati “Ndashimira abayobozi bacu, Perezida Kaguta Museveni na Paul Kagame ku kuba imipaka yacu yongeye gufunguwa.”
I thank our great leaders, President @KagutaMuseveni and @PaulKagame for fully opening our borders! This is a wonderful achievement. Now our people can freely move, trade and interact as Almighty God always intended! God bless East Africa! pic.twitter.com/Tbm9YqIzU3
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) January 31, 2022
Umupaka wa Gatuna ufunguwe nyuma y’iminsi micye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiriye uruzinduko mu Rwanda ari na rwo rwanavuyemo iyi ntambwe yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.
Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakomeje agira ati “Iyi ni intambwe ishimishije. Ubu abaturage bacu bashobora kujya muri buri Gihugu nta nkomyi, ubucuruzi bugakorwa ndetse tugakomeza no gukorana nk’uko Imana yahoze ibyishimira. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba.”
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni n’umusirikare ukomeye muri Uganda aho binavugwa ko ashobora kuzasimbura ku ngoma umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni.
RADIOTV10