Ni ibihano bisekeje- KNC yavuze ku bihano bya FERWAFA birimo gucibwa ibihumbi 50Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC usanzwe ari Perezida wa Gasogi United, yavuze ku bihano yafatiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), avuga ko bisekeje kandi ko azabijuririra kuko yumva arengana.

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze itangazo rigaragaza ibihano byafatiwe KNC kubera imyitwarire mibi yamuranze.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, rivuga ko iyi nama yasanze Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal.

Ibi bishingiye ku byo yavuze nyuma y’umukino wahuje Gasogi United na Gorilla FC, ubwo yabazwaga ku byo kugurisha imikino biri muri ruhago yo mu Rwanda, akavuga ko Perezida wa Kiyovu SC, Mvukiyehe Juvenal ari we wabibazwa kuko abivugwaho.

Kuri iyi ngingo, Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yamuhanishije gusiba imikino ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yasanze kandi Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati Ahishakiye Balthazar ku mukino ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba yahanishijwe guhagarikwa imikino ine mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 50 Frw

Uyu muyobozi wa Gasogi United aganira na Royal Fm mu kiganiro Royal Sports, yavuze ko atemera ibyo bihano yafatiwe kandi ko ari ibihano bisekeje.

KNC yavuze ko agomba kujyana ubujurire bwe muri komisiyo ishinzwe ubujurire muri FERWAFA kuko ngo ibihano yahawe atabyemera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru