Ubumwe bwacu burenze ubw’amateka, turi bamwe- Muhoozi yasabiye umugisha ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kuza mu Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, yatangaje ko ubumwe bw’u Rwanda na Uganda bwahozeho kuva cyera, aboneraho gusaba Imana guha umugisha ubwo bumwe.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba waje mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize akakirwa na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro, yasubiye mu Gihugu cye ashimira umukuru w’u Rwanda uburyo yamwakiriye ndetse n’ibiganiro bagiranye bitanga icyizere cyo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo urunturuntu.

Izindi Nkuru

Nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Kagame na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko ibi biganiro byagenze neza ndetse ko u Rwanda rwagaragarijemo ibyo rwifuza ko bihabwa umurongo kugira ngo umubano uzahuke.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kwibutsa ko u Rwanda na Uganda bifitanye amateka y’ubuvandimwe kuva hambere.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagize ati “Ubumwe bwacu bwatangiye mbere y’umwaduko wo kwandika amateka. Turi bamwe. Imana ihe umugisha ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda.”

Ubu butumwa buherekejwe n’amafoto abiri y’amabendera y’u Rwanda na Uganda.

Abasesengura ibijyanye na Politiki, batangaza ko uyu muhungu wa Museveni kuba yaraje mu Rwanda bishobora kugira icyo byongera mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi kuko azagira uruhare mu guhuza abakuru b’Ibihugu byombi bamaze igihe batanavugana.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko biriya biganiro byahuje Perezida Kagame na  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba bitanga icyizere kiri hagati ya 50% na 60% cy’inzira iganisha ku kuzahuka k’umubano.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Museveni mu bikorwa byihariye bya Gisirikare, ni umwe mu basirikare bafite ijambo mu Gihugu cye ndetse bivugwa ko ashobora kuzasimbura Se Museveni.

Abasesenguzi kandi banabiheraho bavuga ko kuba ari we wiziye mu Rwanda bishobora kugira izindi ngufu mu kuzahura umubano kuko bimwe mu bibazo u Rwanda rushinja Uganda bishingiye ku bikorwa bihungabanya umutekano dore ko iki Gihugu cya kimaze igihe gishyigikira abarwanya u Rwanda.

Ubwo General Muhoozi yari i Kigali mu cyumweru gishize

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru