Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, wari umunsi wa kabiri w’icyiciro cya gatatu cy’ibiganiro bihuje u Burusiya, Ukraine na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biri kubera i Geneva mu Busuwisi, mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hizihizwe imyaka ine ishize intambara yeruye itangiye hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Ibi biganiro byatangiye ku wa Kabiri bikomeje kubera mu muhezo, aho impande zombi zitararemera gutangaza birambuye ibiri kuganirwaho, mu gihe amakuru y’ibanze avuga ko hari icyizere gitangwa n’ababirimo, nubwo nta cyemezo gifatika kiratangazwa.
Ibyiciro bibiri byabanje byabereye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu byarangiye nta masezerano y’amahoro agezweho, ahubwo byageze ku bwumvikane bwo guhana imfungwa z’intambara no gusubizanya imibiri y’abaguye ku rugamba.
Ikibazo cy’ubutaka ni cyo gikomeje kuba ingorabahizi. U Burusiya kuri ubu bugenzura ibice binini muri Ukraine, bukaba busaba ko akarere ka Donbas ko mu burasirazuba bwa Ukraine kose kashyirwa mu maboko yabwo, nubwo butarafata ibice byose byako. Ukraine yo ivuga ko idashobora kwemera gutanga ubutaka bwayo, kandi ko n’Itegeko Nshinga ryayo ribibuza.
Intumwa idasanzwe ya Amerika muri ibi biganiro, Steve Witkoff, yatangaje ku rubuga rwa X ko impande zombi zemeye kugeza ku bayobozi bazo ibyaganiriweho no gukomeza gushaka amasezerano. Yavuze ko hari intambwe ifatika imaze guterwa, nubwo atatangaje ibisobanuro birambuye.
Ku ruhande rwa Ukraine, Rustem Umerov uyoboye itsinda ry’abaganira, yashimiye Amerika ku bw’imikoranire myiza no kugaragaza ubushake bwo gukomeza ibiganiro ku muvuduko uhoraho.
Mu gihe isi itegereje umusaruro w’ibi biganiro, haracyari kwibazwa niba bizashobora gukemura ibibazo by’ingenzi birimo icy’ubutaka, cyabaye intandaro y’ukutumvikana gukomeye kuva intambara yatangira ku wa 22 Gashyantare 2022, bivuze ko habura iminsi mike ngo imyaka ine yuzure.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10










