Umukobwa w’imyaka 26 ukomoka muri Benin yashyingiranywe n’umusaza w’umwera w’imyaka 70 y’amavuko. Ibintu bikomeje kwibazwaho na benshi mu gihe ba nyiri ubwite buri wese avuga ko anyuzwe.
Uyu mukobwa wo muri Benin ari na ho ubukwe bwe n’umusaza yihebeye bwabereye, yatangaje ko kuri we atitaye ku bakomeje kumutwama ko yashatse sekuru.
Yagize ati “Abantu benshi bakomeje gutangazwa n’ikinyuranyo cy’imyaka n’umukunzi wanjye ariko bakirengagiza ko namukunze ndetse nkiyemeza kubana na we ubuzima bwanjye bwose.”
Uyu mukobwa warongowe n’umusaza wakamubereye sebukwe, avuga ko yishimiye kuba yasezeranye kwibanira n’uyu mugabo we ndetse ko yiteguye kuzamukundwakaza kugeza bavuye mu mubiri nubwo bashobora kutazavira ku Isi rimwe.
Aba bombi bamaze imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo umwe yita undi Babe n’utundi tuzina tw’indyoshyarukundo.
Vuba aha umusore Bernard Musyoki w’Umunya-Kenya w’imyaka 35 y’amavuko na we yasezeranye n’umucyecuru Deborag Jan Spicer w’imyaka 70 ukomoka muri America.
Bernard Musyoki na Deborag Jan Spicer bamenyaniye kuri Facebook barakundana karahava birangira biyemeje kubana.
RADIOTV10