Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, avuga ko kuba aho Umukandida w’uyu Muryango, Paul Kagame ajya kwiyamamariza, mu ijambo rye abaturage ari bo biharira umwanya, ari ibyishimo biba byabasaze, bakamwereka ko ari uwabo na bo bakaba abe, ku buryo iyo bari kuganira, imbamutima zibibagiza igitinyiro cye, bakamwisanzuraho, bigatuma bumva ko ntacyo yavuga ngo ntibamwikirize.
Kugeza ubu Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, amaze kwiyamamariza kuri site 15 muri 18, hakaba hasigaye eshatu zirimo iy’uyu munsi yo mu Karere ka Gakenke.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iyi nshuro, byagaragayemo uburyo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyumvamo Chairman wabo, n’urukundo ruhebuje bamufitiye by’umwihariko ku bwitabire buhanitse bw’abaza kumwakira, aho Site zose amaze kwiyamamarizaho, ntahaje abaturage bari munsi y’ibihumbi 200.
Uretse kuba Paul Kagame yaragiye abwira abaturage ko yaje kubashimira, abitabira ibi bikorwa na bo bagira umwanya wo kubwira Umukandida akabari ku mutima, badatinya no kumuca mu ijambo, bakavuga imbamutima zabo.
Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Wellars Gasamagera yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, yavuze ko Abanyamuryango b’uyu Muryango badashobora guhisha amarangamutima yabo y’uburyo bakunda umukandida wabo.
Umunyamakuru yamubajije impamvu abanyamuryango baca mu ijambo Umukandida wabo bamugaragariza ibinezaneza byo kuyoborwa na we, kandi bizwi ko Paul Kagame ari umunyagitinyiro.
Yasubije agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni byo koko afite igitinyiro ari njye nawe turabizi, ariko iyo yageze mu bantu be, mu baturage be nka kuriya, n’icyo gitinyiro gisa nk’icyigiyeyo gato kugira ngo bigaragare ko ahuye na bo, uranabyivugiye uti ‘basa nk’aho bafite uburyo bahuza ibitekerezo’.
Biriya ni ibintu biza mu buryo bwa kamere navuga bwa kimeza, ni ibintu byizana, ntakundi wabifata, na we ubwe urabibona ko ntakundi kuntu yabigenza, abajyamo akaba uwabo, na bo bakaba abe, yaranabibabwiye ejobundi i Gicumbi, ati ‘ni mwebwe mungize’.”
Ubwitabire ntibusanzwe
Ambasaderi Gasamagera yanagarutse ku migendekere y’ibi bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi biri kugana ku musozo, avuga ko ikimaze kugaragara ari ubwitabire bwo hejuru bw’ababyitabira.
Ati “Ubwitabire nabwo ntibisanzwe. Mbere uko twajyaga twamamaza wasangaga tubona umubare w’abantu uringaniye, nk’ibihumbi ijama birengaho gacye, ariko ubu noneho byarazamutse cyane, ngira ngo byanikubye kabiri, hari site twabonye nk’iya Nyamirambo twagejeje hafi ibihumbi magana ane (400 000), iya Musanze muri magana atatu.”
Avuga ko ariko nanone ikigamijwe atari ukugira umubare munini w’abitabira ibi bikorwa, ahubwo ari n’uburyo abaza baba bagaragaza inyota yo kumva umukandida wabo ndetse n’ubushake bubaturutsemo.
Ati “Abantu bitabiriye ari benshi babishaka, bafite ikobe, ubona rwose ishyaka ari ryose, kandi koko babona Umukandida wacu, Umukandida wabo bamugize uwabo rwose, ukabona barishimye, bakamwereka ko bamukunze. Natwe rero ibi ni ibintu bitwereka ko Umukandida wacu ahagaze neza, kandi ko azatorwa.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi kandi yagiye na we yisanzura ku baturage babaga baje kumwakira, ndetse hamwe yagiye akoresha indimi-shami zabo, nk’i Gicumbi aheruka kwiyamamariza, yavuze ururimi rwa Oluchiga, asanzwe anazi, aho yagize ati “Abanyabuzare ba Gicumbi [Abavandimwe b’i Gicumbi] muraho mugumire, nabasima munonga kwija aha muri benshi [Ndabashima cyane kuba mwaje muri benshi], mwakora kuza muri benshi, mwakora munonga, mwebare munonga.”
Mu Karere ka Rusizi, ahari agace gakoreshwamo ururimi rw’Amahavu, Paul Kagame na ho yagize ati “Enyanya enyana” bishatse kuvuga ngo “hejuru cyane.”
Ambasaderi Gasamagera, avuga ko ibi na byo bigaragaza guhuza k’Umukandida wa FPR-Inkotanyi n’abaturage, kuko ari bo baba batangiye bakoresha izo ndimi, bashaka ko na we azimenya kugira ngo barusheho kwisanzurana.
Ati “Biriya na byo tujye tunabyumva, iyo agiye ahantu, abantu bamwisangamo, bakamubwira n’ururimi rwabo.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, uyu munsi ariyamamariza mu Karere ka Gakenke, mu gihe ejo ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga aziyamamariza mu Karere ka Gasabo, na ho tariki 13 Nyakanga ari na bwo azasoza ibikorwa byo kwiyamamaza, akazasoreza mu Karere ka Kicukiro.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10