Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, avuga ko kuba aho Umukandida w’uyu Muryango, Paul Kagame ajya kwiyamamariza, mu ijambo rye abaturage ari bo biharira umwanya, ari ibyishimo biba byabasaze, bakamwereka ko ari uwabo na bo bakaba abe, ku buryo iyo bari kuganira, imbamutima zibibagiza igitinyiro cye, bakamwisanzuraho, bigatuma bumva ko ntacyo yavuga ngo ntibamwikirize.

Kugeza ubu Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, amaze kwiyamamariza kuri site 15 muri 18, hakaba hasigaye eshatu zirimo iy’uyu munsi yo mu Karere ka Gakenke.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri iyi nshuro, byagaragayemo uburyo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyumvamo Chairman wabo, n’urukundo ruhebuje bamufitiye by’umwihariko ku bwitabire buhanitse bw’abaza kumwakira, aho Site zose amaze kwiyamamarizaho, ntahaje abaturage bari munsi y’ibihumbi 200.

Uretse kuba Paul Kagame yaragiye abwira abaturage ko yaje kubashimira, abitabira ibi bikorwa na bo bagira umwanya wo kubwira Umukandida akabari ku mutima, badatinya no kumuca mu ijambo, bakavuga imbamutima zabo.

Mu kiganiro Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, Ambasaderi Wellars Gasamagera yagiranye na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, yavuze ko Abanyamuryango b’uyu Muryango badashobora guhisha amarangamutima yabo y’uburyo bakunda umukandida wabo.

Umunyamakuru yamubajije impamvu abanyamuryango baca mu ijambo Umukandida wabo bamugaragariza ibinezaneza byo kuyoborwa na we, kandi bizwi ko Paul Kagame ari umunyagitinyiro.

Yasubije agira ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ni byo koko afite igitinyiro ari njye nawe turabizi, ariko iyo yageze mu bantu be, mu baturage be nka kuriya, n’icyo gitinyiro gisa nk’icyigiyeyo gato kugira ngo bigaragare ko ahuye na bo, uranabyivugiye uti ‘basa nk’aho bafite uburyo bahuza ibitekerezo’.

Biriya ni ibintu biza mu buryo bwa kamere navuga bwa kimeza, ni ibintu byizana, ntakundi wabifata, na we ubwe urabibona ko ntakundi kuntu yabigenza, abajyamo akaba uwabo, na bo bakaba abe, yaranabibabwiye ejobundi i Gicumbi, ati ‘ni mwebwe mungize’.”

Paul Kagame yakirwa n’Abanyamuryango ba FPR benshi cyane

Ubwitabire ntibusanzwe

Ambasaderi Gasamagera yanagarutse ku migendekere y’ibi bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi biri kugana ku musozo, avuga ko ikimaze kugaragara ari ubwitabire bwo hejuru bw’ababyitabira.

Ati “Ubwitabire nabwo ntibisanzwe. Mbere uko twajyaga twamamaza wasangaga tubona umubare w’abantu uringaniye, nk’ibihumbi ijama birengaho gacye, ariko ubu noneho byarazamutse cyane, ngira ngo byanikubye kabiri, hari site twabonye nk’iya Nyamirambo twagejeje hafi ibihumbi magana ane (400 000), iya Musanze muri magana atatu.”

Avuga ko ariko nanone ikigamijwe atari ukugira umubare munini w’abitabira ibi bikorwa, ahubwo ari n’uburyo abaza baba bagaragaza inyota yo kumva umukandida wabo ndetse n’ubushake bubaturutsemo.

Ati “Abantu bitabiriye ari benshi babishaka, bafite ikobe, ubona rwose ishyaka ari ryose, kandi koko babona Umukandida wacu, Umukandida wabo bamugize uwabo rwose, ukabona barishimye, bakamwereka ko bamukunze. Natwe rero ibi ni ibintu bitwereka ko Umukandida wacu ahagaze neza, kandi ko azatorwa.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi kandi yagiye na we yisanzura ku baturage babaga baje kumwakira, ndetse hamwe yagiye akoresha indimi-shami zabo, nk’i Gicumbi aheruka kwiyamamariza, yavuze ururimi rwa Oluchiga, asanzwe anazi, aho yagize ati “Abanyabuzare ba Gicumbi [Abavandimwe b’i Gicumbi] muraho mugumire, nabasima munonga kwija aha muri benshi [Ndabashima cyane kuba mwaje muri benshi], mwakora kuza muri benshi, mwakora munonga, mwebare munonga.”

Mu Karere ka Rusizi, ahari agace gakoreshwamo ururimi rw’Amahavu, Paul Kagame na ho yagize ati “Enyanya enyana” bishatse kuvuga ngo “hejuru cyane.”

Ambasaderi Gasamagera, avuga ko ibi na byo bigaragaza guhuza k’Umukandida wa FPR-Inkotanyi n’abaturage, kuko ari bo baba batangiye bakoresha izo ndimi, bashaka ko na we azimenya kugira ngo barusheho kwisanzurana.

Ati “Biriya na byo tujye tunabyumva, iyo agiye ahantu, abantu bamwisangamo, bakamubwira n’ururimi rwabo.”

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, uyu munsi ariyamamariza mu Karere ka Gakenke, mu gihe ejo ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga aziyamamariza mu Karere ka Gasabo, na ho tariki 13 Nyakanga ari na bwo azasoza ibikorwa byo kwiyamamaza, akazasoreza mu Karere ka Kicukiro.

Mu ijambo rye aba yikirizwa n’abaturage bishimye bihebuje
Abaturage bishimira kongera kuganira na we

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 1 =

Previous Post

Perezida Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo-Brazzaville

Next Post

Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi

Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.