Thursday, April 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon Sports WFC yamanuye uri mu banyezamu beza muri Afurika y’Iburasirazuba wanakinnye i Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports y’abagore ikomeje kwitegura imikino ya Afurika inagura abakinnyi bazayifasha kuzayitwaramo neza, aho ubu yaguze umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, wabaye umunyezamu mwiza inshuro eshatu muri Shampiyona yo muri Kenya, wanakiniye ikipe Buja City y’i Burundi.

Monica Karambu wakiniraga Thika Queens FC yo muri Kenya ndetse akaba anakinira ikipe y’igihugu ya Kenya, yasinyiye Rayon Sports WFC kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024.

Mu butumwa bwatangajwe n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC, buvuga ko uyu munyezamu yanabaye umunyezamu mwiza muri Shampiyona y’abagore muri kenya mu myaka inyuranye y’imikino nk’uwa 2020, uwa 2021 ndetse n’uwa 2023.

Ubuyobozi bwa Rayon bugira buti “Yamaze gutangira imyitozo, kandi azitabira imikino y’amajonjora ya Champions League CECAFA y’abagore.”

Uyu munyezamu wakiniye amakipe anyuranye muri Afurika y’Iburasirazuba nka Buja City yo mu Burundi, yaje yiyongera ku bandi bakinnyi baherutse kugurwa na Rayon Sports WFC yitegura kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika CAF Champions League.

Mu bo iherutse kugura, barimo umunyezamu Ndakimana Angeline waturutse muri AS Kigali WFC, uzajya asimburanwa n’uyu Munya-Kenyakazi.

Rayon Sports WFC igiye guhagararira u Rwanda CAF Champions League izabera muri Ethiopia, nyuma y’uko yegukanye igikombe cya Shampiyona ya 2023-2024.

Rayon y’abagore yabonye umunyezamu uri mu beza mu karere

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Ni uwabo nabo bakaba abe- FPR-Inkotanyi ivuga ku baturage bisanzura kuri Kagame bakanamuca mu ijambo

Next Post

Of course this novelty ‘Final Fantasy’ fork is an oversized sword replica

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije
MU RWANDA

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

09/04/2026
Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

Ibyaranze 09/04/1994: Abatutsi biciwe kuri Paruwasi i Gikondo n’ahandi henshi, Abafaransa batererana abicwaga,…

09/04/2026
Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

08/04/2026
Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post

Of course this novelty 'Final Fantasy' fork is an oversized sword replica

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.