Perezida Paul Kagame ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, abaturage bongeye kumwizeza ko ari umukandida w’amahitamo yabo, na we ababwira ko abyemeye, ndetse ababwira ko impamvu ari uko ibyo bazamutorera, bazabifatanya.
Ni umunsi wa gatanu w’ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wa FPR-Inkotanyi, byabereye mu Karere ka Huye, ahari hateraniye abaturage barenga ibihumbi 300 baturutse mu Turere turimo aka ka Huye n’utwo bihana imbibi, nka Gisagara, Nyanza na Nyaruguru.
Mu ijambo rye ryari ritegerezanyijwe amatsiko n’aba baturage batigeze bagoheka, kuko baraye ijoro berecyeza aho bamwakirira, Perezida Kagame yagaragarije abaturage ko ibikorwa nk’ibi byo kwiyamamaza, ari n’umwanya mwiza wo guhuza Abanyarwanda, bakongera bakanungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere, nubwo ari igitegura amatora.
Perezida Kagame yongeye gushimira Imitwe ya Politiki yakomeje gufatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yifatanyije na wo muri uru rugendo rutoroshye rwo guteza imbere Igihugu.
Yagarutse kuri amwe mu mateka y’urugendo rwo kwiteza imbere, arimo ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda, yagezemo mu 1978 ubwo yari ari mu Rwanda, yarujemo avuye mu buhungiro yari arimo, avuga ko yasanze u Rwanda rwarimakajwemo amacakubiri n’ivangura.
Yavuze ko icyo gihe uwo yari yasuye, yamujyanye kureba umupira wari wahuje Mukura na Panthere Noire, ariko abamubonaga, bakavuga ko atari Umunyarwanda.
Icyo gihe Panthere Noire yaratsinzwe, ku buryo uwo bari bajyanye muri uyu mukino, yamusabye ko bataha utarangira kuko yamubwiraga ko bashobora kumererwa nabi kuko ubwo iyo kipe yari ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe, byatumaga habaho urugomo.
Ati “Urumva rero twabanye cyera, tutaranamenyana, usibye ko n’ubundi twari bamwe, twari dukwiye kuba twamenyana, ariko bamwe muri twe ntitwabaga hano kubera impamvu muzi, ariko ntabwo bizongera, ku wo ari we wese. Icyo kibazo cyakemuwe burundu.”
Akomeza avuga ko kandi intego ya FPR yo kurandura aka karengane, yagezweho kandi ko uyu Muryango uzakomeza gukomera kuri iyi ntego.
Ati “Gutora FPR rero n’umukandida wayo, ni cyo bivuze, ni ukuvuga ngo ayo mateka mabi ntazasubira, ntagasubire.”
Yakomeje avuga ati “Naho ku mukandida muzahitamo.” Abaturage bose mu ijwi ryo hejuru, bati “Ni wowe.” Na we ati “Ndabyemeye. Igituma mbyemera ni uko ibyo muzantorera, ni namwe muzabikora. Ubwo rero akazi kanjye karoroshye, ni ukubajya imbere tugafatanya tukagenda urugendo rumwe rwiyubaka, rwubaka Igihugu cyacu, mbese amajyambere ni ya yandi azahora aza uko umwaka uhise.”
Yavuze kandi ko uko baje kumwakira ari benshi, ubwabyo bifite icyo bisabanuye, ahubwo ko igisigaye ari itariki. Ati “Uribwira ngo uko gutora ko ntikwarangiye ahubwo.”
Perezida Paul Kagame yaboneyeho kubwira urubyiruko rw’u Rwanda ko rutanga icyizere gisesuye ko ibiriho byubakwa bifite umusingi uzatuma biramba.
Abaturage na bo mu majwi yungikanya, bakomeje kumugaragariza ko ku itariki y’amatora, inkoko ari yo ngoma, bazazinduka iya rubika, ubundi amajwi yabo bakayamuhundagazaho.
RADIOTV10