Perezida Paul Kagame yavuze ko bitangaje kuba nyuma y’imyaka 27 hakiri impaka ku nyito ya jenoside kandi Umuryango w’Abibumbye waremeje ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, avuga kandi ko ubwe atazahindurwa n’ibimuvugwaho.
Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ku munsi wo gutangiza icyumweru cy’o kwibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi, yibanze ku kunenga ibihugu bikomeye atavuze mu mazina, uko byitwaye ku nyito ya jenoside, no ku bucamanza bw’abaregwa kuyigiramo uruhare.
Ku busabe bw’u Rwanda, mu 2018 inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye (UN) yemeje ku bwiganze ko mu 1994 habaye ’Jenoside yakorewe Abatutsi’, ariko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’ibihugu bimwe bikomeza kugingimira ku nyito yayo.
Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’inyito ya jenoside gihera ubwo yariho ikorwa kuko muri UN batahise bemera ko ibiri kuba ari jenoside, avuga ko Nigeria, New Zealand na Czech Republic aribo bahagurutse bakavuga ukuri ku biri kuba. Ati: “Biratangaza kuba impaka nk’izo zikiriho nyuma y’imyaka 27, ni ibintu bitangaje cyane.”
Yanenze abantu cyangwa ibihugu bacumbikiye abaregwa ibyaha mu Rwanda, bikanga kubohereza mu Rwanda ngo bacirwe imanza bivuga ko bitizeye ubutabera bwaho nyamara ngo nabyo ntibibacire imanze mu nkiko zabyo.
Ngo n’iyo u Rwanda rugize abo rucira imanza “Iyo ubirebye uko izo manza zicibwa usanga bo badatinda (ibyo bihugu) ku cyatumye bajyanwa mu nkiko, ahubwo batinda ngo ese bageze hano gute?”
“Niba baranageze hano mu buryo budasanzwe ibyo si ikibazo, ibyo twabivugaho rwose tukumva uko bageze hano, ariko se ntidukwiye kureba cyane cyane igifite agaciro kurusha ibindi, aricyo kumenya impamvu bagejejwe imbere y’ubutabera?”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Niba hari abibaza uko bamwe mu bahungabanyije umutekano w’u Rwanda bafashwe bagashyikirizwa ubutabera, ibyo byazasuzumwa ukwabyo kuko ikiruta ikindi ari ukubageza mu butabera, n’ubwo baba baraje mu bundi buryo.
Agira ati “Abanyarwanda baziko ko igihugu cyacu kidashobora kwemera ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bitazongera gukorerwa ku baturage bwacu, iyo umurongo uganisha ku bugizi bwa nabi urenze nabyo bigira umuti wabyo”
Umukuru w’Igihugu avuga ko benshi mu bagize ayo matsinda y’ubugizi bwa nabi batekereza ko bazagira agaciro mu mahanga ari uko bahungabanyije ubukungu bw’igihugu bakanica abaturage, ibyo bikaba bibabaje n’ubwo bisa n’aho uwo mugambi wabo bawugezeho.
Agira ati “Murabizi ko bamwe muri abo bantu bari hirya no hino baba bari ahantu bumva ko bafite amasomo menshi batwigisha ku bijyanye na demokarasi n’ubwisanzure n’ibindi byinshi bijyanye na Politiki n’uburenganzira bw’abaturage”.
Yavuze ko niba abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi bitabatera isoni, natwe tudakwiriye kugira ubwoba bwo kubarwanya.
Perezida yasoje ijambo rye ryo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ashimira abanyarwanda bakomeje gushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge
Kurikira Ijambo ryose rya perezida Paul Kagame.