Niba nta miliyoni z’umurage ugenewe kora ureke kugendera mu kigare cya Social Media- Clarisse Karasira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yageneye inama abakunzi be b’urubyiruko n’abandi muri rusange, abibutsa ko mu gihe umuntu ari we uhanzweho amaso n’umuryango we, adakwiye kurangazwa n’ibigezweho ahubwo ko akwiye gukura amaboko mu mufuka agakora.

Clarisse Karasira umaze iminsi akoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akomeje gutanga ibitekerezo birimo bimwe byakirwa neza n’abamukurikira n’ibindi bitavugwaho rumwe.

Izindi Nkuru

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama, Clarisse Karasira, yabaye nk’ukebura urubyiruko rukomeje kurangazwa n’ibigezweho nk’imbuga nkoranyambaga.

yagize ati “Niba uri umu jeune [ukiri muto], ukaba ubizi ko nta millions z’umurage ugenewe, yewe ukaba ari wowe cyizere cy’umuryango wawe, Cana ku maso, Ureke kugendera mu kigare cya social media. Haguruka urwane intambara y’ubuzima witeze imbere kandi uzavemo umuntu w’umumaro.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, babushimye ndetse bamwizeza ko bagiye gukurikiza izi nama yabagiriye.

Uwitwa Ruhumuriza92 yagize ati aAka ka message ni sawa! Nyagasani undebe ishijo ryiza, wumve gusenga kwanjye, undinde kugendera mu kigare cy’abana bo mu bakire n’abahaze.”

Naho Egide Dusabimana we yagize ati Ndumva ari njye wabwiraga reka nge gupagasa.”

Uwitwa Yemi Nyamirambo we, yagize ati Byashobokaga mbere ya 2018 ariko ubu kugira ngo ugire icyo wimarira nta support [ubufasha] biragoye pe, byaranze umuntu ariyakira yibera icyimara.”

Uwitwa Nahayo96 na we yagize ati Ndakubwiza ukuri aha nta gishyashya kirimo. Izi nama ntawutashobora kuzitanga, nta n’uyobewe ko agomba gukora iyo bwabaga. Byose bishingiye ku mugisha w’Imana.”

Clarisse Karasira umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yanibarukiye imfura ye, mu minsi ishize yari yatanze ubutumwa kuri uru rubuga rwa Twitter ariko, ntibwavugwaho rumwe.

Ubwo butumwa yagaragazagamo ko atewe ishema no kuba umubyeyi, ndetse ko yabigezeho kuko yitwaye neza, akagira inama abandi bari kutaba ibyomanzi.

Bamwe mu babutanzeho ibitekerezo, bamubwiye ko kuba yarahiriwe atari ubwitonzi cyangwa ubupfura yarushije abandi ahubwo ko ari amahirwe n’umugisha bityo ko adakwiye gutoneka abatarahiriwe nka we.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Joe says:

    Nonese uwazihaee we agomba kwicara akadamarara cyangwa nawe arsakomeza agakora?

Leave a Reply to Joe Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru