General Abdourahamane Tiani, Umuyobozi w’igisirikare gifite ubutegetsi muri Niger nyuma yo guhirika ubutegetso bwa Bazoum, yakiriye indahiro za Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, ari na cyo gikorwa yagaragariyemo bwa mbere mu ruhame.
Ni nyuma y’uko General Abdourahamane Tiani ashyizeho komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa, ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Leta.
Abagize iyi komisiyo nshya n’abagize uru Rukiko Rukuru, barahiye ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo 2023, imbere General Abdourahamane Tiani, wanagaragaye bwa mbere mu ruhame kuva yayobora Coup d’etat yahiritse ubutegetsi bwa Prezida Mohamed Bazoum.
Uru rukiko rukuru rwashyizweho, rusimbuye Inama Nkuru y’Igihugu yari isanzweho ikorana bya hafi n’Urukiko rwari rushinzwe kuburanisha abategetsi bagaragaweho ibyasha.
Ni mu gihe Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa yo izaba ishinzwe gutahura no kugaragaza abategetsi bakoresheje nabi umutungo wa Leta mu nyungu zabo bwite, n’ibindi byose bitemewe n’amategeko mu Gihugu.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10