Niger yeruriye America ko baciye ukubiri mu mikoranire y’ibya gisirikare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Niger, yatangaje ko yacanye umubano n’ubutwererane mu bya gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za America, zimaze iminsi zireba nabi iki Gihugu giherutse kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare, kikaniyegereza u Burusiya.

Ni nyuma y’umunsi umwe intumwa za USA zishoje uruzinduko rw’iminsi itatu, rwari rugamije kuganira n’abategetsi ba gisirikare bahiritse ubutegetsi muri iki Gihugu cya Niger, bakiyegereza u Burusiya.

Izindi Nkuru

Kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize ubwo bahirikaga ubutegetsi, America yahise igabanya ibikorwa byo gushyigikira ubutegetsi bwo muri Niger.

Niger na yo yahise ifatira ibyemezo bikomeye Igihugu cy’u Bufaransa bwayikolonije, yirukana abasirikare babwo bari bahamaze imyaka irenga icumi bakora muri Niger mu bikorwa byo gucunga no kubungabunga umutekano.

USA zagerageje gucungira hafi Niger ngo itaziyomoraho, bigera ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa USA, Anthony Blinken, agiriye uruzinduko rudasanzwe muri iki Gihugu rugamije kugerageza gusubizaho Perezida Mohamed Bazoum wari inshuti y’akadasohoka ya Amerika n’u Burayi, mu ntambara barwana n’abajihadiste biganjemo aba-Houthi, ariko biranga biba iby’ubusa.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru