Niki gikomeje gutuma havugwa ko Papa Francis yaba agiye kwegura?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis akomeje kuvugwaho ko ashobora kwegura kubera ibikorwa bidasanzwe ari gutangaza ko agiye gukora bigatuma abantu bakeka ko biri guca amarenga iyegura rye.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis wagombaga kugirira uruzinduko muri Afurika mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga, aherutse kurusubika.

Izindi Nkuru

Mu Bihugu yagombaga kugenderera, harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndete na Sudani y’Epfo byose byo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni yatangaje ko isubikwa ry’uru rugendo rwa Papa, rishingiye ku kibazo cy’uburwayi bwo mu ivi amaranye imisi kuko yategetswe n’abaganga be guhagarika ibikorwa afite muri iki gihe.

Nyuma yo gusubika uru rugendo ndetse agatangaza inama idasanzwe y’Abakaridinali, ibi byatije umurindi ibivugwa ko Papa yaba agiye kwegura.

Papa kandi yatangaje ko azashyiraho abakaridinali bashya mu kwezi kw’ikiruhuko cya Vatican mu rwego rwo gutuma urwego asizeho rusigarana imbaraga.

Muri aba bakaridinali 21 azashyiraho harimo 16 bagomba kuzaba bari munsi y’imyaka 80 y’amavuko bazagira uruhare mu itorwa ry’uzamusimbura.

Iyi nama idasanzwe izaba tariki 27 Kanama 2022, bucye tariki 28 Kanama asura ahashyinguye Papa Celestine V wabaye Papa wa mbere weguye mu kinyejana cya 13.

Papa Francis yari yagiye ku Bushumba Bukuru bwa Kiliziya Gaturika muri 2013 ubwo yasimburaga Benedict XVI na we wari weguye tariki 28 February 2013.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru