Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Njye w’i Cyangugu nsifura Icy’Isi, wowe habura iki?- Salima agufitiye ubutumwa

radiotv10by radiotv10
02/09/2022
in SIPORO
0
Njye w’i Cyangugu nsifura Icy’Isi, wowe habura iki?- Salima agufitiye ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salma Rhadia watoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo kizabera muri Qatar muri uyu mwaka, yageneye ubutumwa abakiri bato, ababwira ko ari urugero rwiza rwo kuba ntaho umuntu atagera abiharaniye.

Mu nteguza y’ikiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Mukansanga Salima yumvikanamo ashishikariza abakiri bato guharanira ko inzozi zabo zizaba impamo.

Avuga ko na we ubwe akurikije aho aturuka ntawatekereza ko ubu ari umwe mu basifuzi bakomeye ku Isi basifuye mu marushanwa akomeye.

Mukansanga Salima yanditse amateka ku Isi, aho yabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore wasifuye Igikombe cya Afurika cya 2021 cy’abagabo aho tariki 18 Mutarama 2022 yasifuye umukino wahuzaga Guinea na Zimbabwe, awusifura nk’umusifuzi wo hagati.

Mukansanga kandi yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore muri 2019, yasifuye cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki indwi Kamena n’iya 07 Nyakanga 2019.

Aya mateka yanditswe na Mukansanga kandi yageze ku rundi rwego tariki tariki 19 Gicurasi 2022, ubwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashyiraga hanze urutonde rw’Abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi, hakagaragaraho Mukansanga uzaba ari n’umusifuzi wo hagati.

Murararikiwe mwese!! 📢📢 @RhadiaSalma @RajatMadhok #RwOT #KuriBuriMwana pic.twitter.com/wz2H8BmTNa

— UNICEF Rwanda (@unicefrw) August 31, 2022

Muri iki kiganiro cya UNICEF, Mukansanga wumvikana asa nk’ugenera ubutumwa abana, agira ati “Niba hano ngeze ari Salima umwana w’i Cyangugu hariya kuki se wowe waba uri uwa hehe?…ntaho utabasha kugera.”

Ubwo Mukansanga yasifuraga umukino wo mu gikombe cya Afurika cy’abagabo, amaso menshi y’abakunzi ba ruhago ku Isi yari yamwerekejeho kubera aya mateka yari yanditse ndetse benshi bongera kuvuga imyato u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Shanitah asa nk’uwihebye ku modoka yegukanye mu irushanwa ryateguwe n’abarimo Miss Jolly

Next Post

Umurundikazi muto wabaye impunzi ubu akaba ari Umudepite muri Canada aravuga imyato u Rwanda

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo
MU RWANDA

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umurundikazi muto wabaye impunzi ubu akaba ari Umudepite muri Canada aravuga imyato u Rwanda

Umurundikazi muto wabaye impunzi ubu akaba ari Umudepite muri Canada aravuga imyato u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.