Njye w’i Cyangugu nsifura Icy’Isi, wowe habura iki?- Salima agufitiye ubutumwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salma Rhadia watoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Isi cy’abagabo kizabera muri Qatar muri uyu mwaka, yageneye ubutumwa abakiri bato, ababwira ko ari urugero rwiza rwo kuba ntaho umuntu atagera abiharaniye.

Mu nteguza y’ikiganiro cyateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Mukansanga Salima yumvikanamo ashishikariza abakiri bato guharanira ko inzozi zabo zizaba impamo.

Izindi Nkuru

Avuga ko na we ubwe akurikije aho aturuka ntawatekereza ko ubu ari umwe mu basifuzi bakomeye ku Isi basifuye mu marushanwa akomeye.

Mukansanga Salima yanditse amateka ku Isi, aho yabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore wasifuye Igikombe cya Afurika cya 2021 cy’abagabo aho tariki 18 Mutarama 2022 yasifuye umukino wahuzaga Guinea na Zimbabwe, awusifura nk’umusifuzi wo hagati.

Mukansanga kandi yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore muri 2019, yasifuye cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki indwi Kamena n’iya 07 Nyakanga 2019.

Aya mateka yanditswe na Mukansanga kandi yageze ku rundi rwego tariki tariki 19 Gicurasi 2022, ubwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yashyiraga hanze urutonde rw’Abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi, hakagaragaraho Mukansanga uzaba ari n’umusifuzi wo hagati.

Muri iki kiganiro cya UNICEF, Mukansanga wumvikana asa nk’ugenera ubutumwa abana, agira ati “Niba hano ngeze ari Salima umwana w’i Cyangugu hariya kuki se wowe waba uri uwa hehe?…ntaho utabasha kugera.”

Ubwo Mukansanga yasifuraga umukino wo mu gikombe cya Afurika cy’abagabo, amaso menshi y’abakunzi ba ruhago ku Isi yari yamwerekejeho kubera aya mateka yari yanditse ndetse benshi bongera kuvuga imyato u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru