Rutahizamu w’Amavubi ari mu byishimo byo kwibaruka imfura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu Byiringiro Lague w’Ikipe y’Igihugu (Amavubi) na APR FC, we n’umugore we bamaze amezi umunani barushinze, bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

Mu butumwa bakomeje gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga zabo, Byiringiro Lague na Uwase Kelia bakomeje kugaragaza akanyamuneza.

Izindi Nkuru

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko Byiringiro Lague n’umugore we bibarutse umwana w’umuhungu.

Uwase Kelia mu butumwa yatambukije kuri Instagram ye, yagagaragaje ko yishimiye kwitwa umubyeyi.

Mu butumwa buherekejwe n’ifoto imugaragaza atwite yenda kwibaruga, yagize ati “Ntitaye uko umunsi wanje wagenze, bisaba gusa akageri kamwe kugira ngo buri kimwe cyose kimere neza.”

Inshuti za Uwase Kelia, zahise zimwifuriza ibyiza mu rugendo rushya rwo kuba Mama w’umwana, ndetse zihita zinatangira gutanga amazina y’umwana.

Uwitwa Lindah yagize ati “Nkwifurije ibyiza mukuru wanjye nkunda, umwana mwise Bigwi Bailey.”

Byiringiro Lague na we mu butumwa yashyize kuri Instagram ye buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umugore we, batembereye ku mazi, yagize ati “Umugore wanjye.”

Bari mu byishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru