Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nkombo-Rusizi: Bagiye gufata imiti nk’uko bisanzwe bataha amaramasa ku mpamvu itarabanyuze

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nkombo-Rusizi: Bagiye gufata imiti nk’uko bisanzwe bataha amaramasa ku mpamvu itarabanyuze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo ku Kirwa cya Nkombo cyo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, basanzwe bafata imiti y’indwara zitandura, bavuga ko bagiye kuyifata nk’uko bisanzwe, bakayibura bagatahira aho.

Bamwe mu baganirije RADIOTV10, bavuga ko ubwo bajyaga gufata imiti ntibayibonye, batanabwiwe igihe bazayibonera.

Cyuma Francine yagize ati “Nari mfite gahunda yo kujya gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso, ariko twagezeyo batubwira ko nta miti ihari ngo Akarere ntabwo karayohereza.”

Aba baturage basanzwe bafata imiti mu buryo buhoraho, bavuga ko iyo batayibonye bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo.

Munene Boniface ati “Iyo ntayinyoye ntabwo mbasha guhumeka neza, mpumeka neza iyo nanyoye imiti.”

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nkombo, Ntakirutimana Francois Xavier yabwiye RADIOTV10 yavuze ko iyi miti itarabageraho kuko bayisabye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe ku wa Mbere hari umunsi w’ikiruhuko, bigatuma itabonekera igihe.

Louis Ngabonziza ukuriye ubuvugizi n’imenyekanishabikorwa mu ihuriro ry’imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura (Rwanda NCD Alliance), avuga ko kudafata imiti y’izo ndwara ku gihe no kuyicikiza bigira ingaruka mbi ku murwayi.

Ati “Bituma indwara ikura nko ku muntu ufite umuvuduko w’amaraso, ashobora kubura imiti yasubira kwipimisha bagasanga indwara yarageze ku yindi ntera.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, igaragaza ko hagati ya 2015 na 2022 abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso biyongereyeho 5% kuko bavuye kuri 15% bagera kuri 20%.

Kuba serivisi zo gupima indwara zitandura zaregerejwe abaturage, ni imwe mu mpamvu zatumye hagaragara abarwayi benshi.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Umubare w’Abanyarwanda boza amenyo inshuro zitegetswe uratangaje

Next Post

Iby’umukinnyikazi wa Film ugezweho mu Rwanda watsindiye imodoka ntahite ayihabwa byinjiyemo inzego z’Ubugenzacyaha

Related Posts

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

by radiotv10
19/01/2026
0

The government of Rwanda, through the National Identification Agency (NIDA), has started the mass rollout of the Digital ID (SDID)...

Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

by radiotv10
19/01/2026
0

Umugabo wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ukekwaho kwica akase ijosi umugore we na we akagerageza kwiyahura,...

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

by radiotv10
19/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko umukobwa ugejeje ku myaka 20 atarashakwa...

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu...

IZIHERUKA

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

19/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

19/01/2026
Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’umukinnyikazi wa Film ugezweho mu Rwanda watsindiye imodoka ntahite ayihabwa byinjiyemo inzego z’Ubugenzacyaha

Iby’umukinnyikazi wa Film ugezweho mu Rwanda watsindiye imodoka ntahite ayihabwa byinjiyemo inzego z’Ubugenzacyaha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.