Nkunduwimye Emmanuel Alias Bomboko uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburanira mu Bufaransa, we n’umunyamategeko we, bahakanye ibyaha aregwa, bavuga ko na we yahigwaga ndetse ko ari na byo byatumye yambara impuzankano ya gisirikare kugira ngo yisanishe n’abakoraga Jenoside.
Ibi byatangajwe n’uruhande ruregwa muri uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi, nyuma y’uko ku wa Kabiri hari humviswe Ubushinjacyaha.
Umunyamategeko wa Bomboko, Me Dimitri de BECO yatangiye yihanangiriza Ubushinjacyaha, ngo kudahamya umukiliya we ibyaha, avuga ko akiri umwere mu gihe cyose atarahamwa n’ibyaha.
Yavuze ko umukiliya we nta muntu yigeze yica muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse avuga ko abatangabuhamya bose banyuze mu Rukiko nta n’umwe wigeze agaragaza urwango yari afitiye Abatutsi rwari gutuma abica.
Ku bijyanye no kwambara impuzankano ya Gisirikare no kwitwaza intwaro byamugaragayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munyamategeko yavuze ko bwari uburyo bwo kwisanisha n’abari bafite ijambo muri icyo gihe ngo aramire ubuzima bwe, ngo kuko na we yahigwaga ndetse byatumye afata umwanzuro wo guhungishiriza umuryango we wabaga mu Kiyovu mu igaraje rya AMGAR yari afitemo imigabane.
Yavuze ko iyo umukiliya we aza kugira umugambi wo kwica Abatutsi nta n’umwe yari guhungisha nyamara ngo hari benshi yarokoye ku buryo n’ubu hari abari mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda.
Me Dimitri yagarutse ku batangabuhamya, anenga bamwe yita inshuti z’umukiliya we zanamwirengagije zikirinda gutanga ubuhamya bumushinjura.
Yagarutse ku barimo muramu we watanze ubuhamya agahakana ko yamukoreraga, nyamara ngo bari bafitanye n’amasezerano. Ati “Ahubwo uru ni rurangira tuzamurega kuko dufite ibihamya.”
Yavuze ko kuba yaragendanaga n’interahamwe zikomeye zirimo Robert Kajuga, George Rutaganda na Zouzou ngo byaramufashaga kumva imigambi mibisha bafite akayiheraho amenya uburyo arokora Abatutsi bamwe yanajyanaga muri hoteli Mille Colline
Ashimanngira ko kuba mu batangabuhamya ntawamushinje ubwicanyi ahubwo hakiganzamo abavuga ko yabarokoye, ari igihamya ko nta cyaha yakoze.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10