Umukinnyi mpuzamahanga Noam Fritz Emeran wakiniye ikipe ya Manchester United, wahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yamaze kwambara umwambaro w’ubururu uriho ibendera ry’u rwanda w’Amavubi.
Ni nyuma yuko uyu mukinnyi ahamagawe n’umutoza Stephen Constantine mu ikipe y’Igihugu yo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika AFCON 2027.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryagaragaje ko mu myitozi yoroheje yakozwe n’ikipe y’Igihugu nyuma yo kugera mu Misiri, uyu mukinnyi Noam Fritz Emeran, yamaze kwambara umwambaro w’Amavubi.
Mu butumwa buherekeje amafoto agaragaza uyu mukinnyi yambaye umwambaro w’Amavubi, FERWAFA yagize iti “Noam Fritz Emeran mu mwambaro w’Amavubi ku nshuro ye ya mbere.”
Noam Fritz Emeran usanzwe ari umukinnyi ukina asatira, ubu akinira ikipe ya FC Groningen yo mu Buholandi. Yakuriye mu ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza, aho yabanje mu y’abakiri bato kuva ayigezemo mu 2019.
Yageze muri Manchester United y’abakuru muri 2023, ayivamo ayikiniye umukino umwe wayihuje na Leeds United wabaye muri Nyakanga 2023 wari uwo kwitegura shampiyona y’umwaka w’imikino wari ugiye gutangira.
Kuva ubwo yatandukanaga na Manchester United, Noam Fritz Emeran yahise yerecyeza muri iyi kipe ya FC Groningen yo mu Buholandi akinira kugeza ubu.
Noam Fritz Emeran ugiye gukinira u Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ni umuhungu wa Emeran Fritz Nkusi na we wakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi mu myaka ya za 2000.



RADIOTV10





