Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nsengiyumva Thadée amaze amezi 9 arwariye mu rugo, yabuze ubushobozi bwo kwivuza n’ubwo afite mituweli

radiotv10by radiotv10
13/08/2021
in MU RWANDA
0
Nsengiyumva Thadée amaze amezi 9 arwariye mu rugo, yabuze ubushobozi bwo kwivuza n’ubwo afite mituweli
Share on FacebookShare on Twitter

Hari umuturage witwa Nsengiyumva Thadée wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gatunga, usaba ubufasha kuko amaze amezi icyenda yose arwaye indwara zirimo ibihaha, umutima na Prostate, ariko akaba yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.

Nk’uko bigaragara mu muhambiro w’impapuro uyu mugabo ufite umugore umwe n’abana batatu yivurijeho, bigaragara ko yivuje henshi akagera no ku bitaro by’umujyi wa Kigali (CHUK), ariko ubushobozi bwe bukarangirira aho kuko n’ubusanzwe umuryango we utishoboye.

Nsengiyumva avuga ko n’ubwo afite ubwosungane mu kwivuza, yivuje akanagera muri CHUK ariko ubushobozi bwe bukagarukira aho kuko yasabwaga kwivuza yishyura 100%, bitewe n’uko ngo indwara arwaye zitavurizwa kuri mituele de Santé.

Ibi binashimangirwa n’umufasha we witwa Nyirahirwa Florence uvuga ko n’ubwo bafite ubwisungane bwo kwivuza, nyamara uburyo umugabo we arwaye bwatumye babwirwa ko Mituel de santé itamuvuza bityo basabwa kujya bigurira imiti hanze bandikirwaga na muganga.

“Umugabo wanjye yafashwe mu kwezi kwa cumi n’abiri kwo mu mwaka ushize, afatwa n’indwara tutazi abyimbagana umubiri wose, dutangira kujya kwa muganga ariko aho tugeze hose bakatubwira ko nta ndwara babona, nyuma baza kutubwira ko bamusuzumye bagasanga arwaye tifoyide.

Bamuteye inshinge ntibyagira icyo bitanga tubonye akomeje kuremba turazihagarika. Twarivuje ntaho tutageze na CHUK twarahageze, kandi uko twagendaga gutyo niko badusabaga kwigurira imiti hanze.” Florence

Image

Nsengiyumva Thadée amaze amezi acyenda arwaye indwara yaburiye ubushobozi bwo kwivuza

Akomeza avuga ko umugiraneza uyu mugabo yakoreraga akazi k’izamu yabahaye amafaranga ibihumbi mirongo inani(80.000 FRW) yo kumucisha mu cyuma, bagasuzuma umubiri wose n’uko basanga arwaye ibihaha n’umutima, hakiyongeraho indwara ya Porositate.

Uyu muryango ugaragaza ko utishoboye, ngo wabonye ubushobozi burangiye wisunga ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubuyobozi bw’akagari ka Gatunga buraza bujyana Thadée kwa muganga ariko nyuma bubabwira ko nta bushobozi buhari bwo kumuvuza buramugarura aryama mu rugo.

Asobanura ibi, Florence yunzemo ati ” Muri guma mu rugo nibwo nanjye nagiye gufata ibiryo nk’abandi, mbwira umukuru w’umudugudu uko mu rugo byatugendekeye ambwira ko azavugana n’akagari. Bwarakeye mbona ku kagari bohereje moto iraza imujyana kwa muganga i Nduba ariko uwamujyanye mbona arampamagaye ambwira ko basanze indwara arwaye zidafitiwe ubushobozi nuko ndamubwira nti mugarure aryame mu rugo nta kundi.”

Image

Nyirahirwa Florence umufasha wa Nsengiyumva Thadée avuga ko bagowe no kubona ubushobozi 

Umuryango wa Nsengiyumva ndetse n’abaturanyi be, baramutabariza basaba abagiraneza kumufasha akaba yabona ubuvuzi kuko kuba arembeye mu rugo birimo binagira ingaruka ku muryango wari ubayeho utunzwe n’uko yahagurutse agakora ariko ubu amezi akaba ageze mu icyenda, ibyanagize ingaruka ku bana bamwe banavuye mu ishuri.

Inkuru ya: Assoumani TWAHIRWA/Radio&TV10 Rwanda

 

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − nine =

Previous Post

Dr. Patrice Motsepe uyobora CAF arakirwa i Dodoma muri Tanzania

Next Post

#2022FIFAWCQ: Uganda Cranes iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda izakorera umwiherero muri Jordania

Related Posts

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
#2022FIFAWCQ: Uganda Cranes iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda izakorera umwiherero muri Jordania

#2022FIFAWCQ: Uganda Cranes iri mu itsinda rimwe n’u Rwanda izakorera umwiherero muri Jordania

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.