Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nta minota, ni pikupiku yarangiza agahita yigendera- Abagore baranenga abagabo batakibashimisha mu buriri

radiotv10by radiotv10
24/09/2022
in MU RWANDA
2
Nta minota, ni pikupiku yarangiza agahita yigendera- Abagore baranenga abagabo batakibashimisha mu buriri

Photo/ Internet (Ifoto yakoreshejwe ntaho ihuriye n'ibivugwa mu nkuru)

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bategarugori bo mu Karere ka Huye, bavuga ko abagabo babo batakibashimisha mu buriri kuko bihutira ko ibyabo birangira bagahita bigendera, bagasiga bo ari bwo bagitangira kwinjira mu gikorwa.

Aba bagore babwiye RADIOTV10 ko ibi bakorerwa n’abagabo babo, babiterwa n’ibiyobyabwenge banywa nk’inzoga z’inkorano.

Umwe yagize ati “Umugabo wanjye aho atangiriye kwinjira mu biyobyabwenge, nta gahunda uretse kuza yiryamira nk’intumbi, aho abyukiye agahita akujyaho ntakuvuga ngo aragutegura, nta byishimo by’uko nzi.”

Bavuga ko bibagiraho ingaruka yaba iz’irari basigirwa n’ubushake bw’umubiri ndetse n’izo gukomereka kuko abagabo babo babikora batarajya mu mwuka wabyo.

Akomeza agira ati “None se hari ububobere buba bwari bwaje? Reka data, njyewe yarangizaga nkibishaka kuko yangiyeho tutabyumvikanye.”

Undi mugore avuga ko kuko umugabo we aza yanyoye ibyo biyobyabwenge, anarangiza vuba mu gihe we aba ari bwo agitangira.

Ati “Nta minota, ni pikupikupiku we yarangiza agahita yigendera. Nta bushake nta bubobere nta buryohe, umva na kwa kundi bavuga ngo abadamu bagira ububobere, ahubwo ni amakakama masa.”

Undi yagize ati “Wenda agatangira afite imbaraga [ifite intege] noneho nawe ukumva ubushake buraje, bwamara kuza, we agahita acika intege, noneho wowe ugasigarana uburibwe.”

Uyu mubyeyi avuga ko abagore batabyihanganiye, baca inyuma abagabo babo ku buryo ari yo ntandaro y’isenyuka ry’ingo rikomeje kugaragara muri aka gace.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annoncitha avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kurushaho kugenzura uko ingo zibanye.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kuko kugira ngo ube umugabo n’umugore ni uko hari ikibahuza, iyo bitagenda neza rero bisaba ngo ayo makuru umuntu anayamenye.”

Uyu muyobozi anasaba abahura n’iki kibazo kujya batinyuka bakabigaragaza kugira ngo bafashwe hakiri kare ingo zitarasenyuka.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 2

  1. Akumuro says:
    3 years ago

    1. Stress n’inzara biri hanze aha bizagira abantu ibiremba

    2. Kujya kubaka warabonanye nabagabo benshi byagorana ko umwe yagushimisha

    Reply
    • Innocent says:
      3 years ago

      Ese wamugani niba umuntu agibwaho nabantu 3 , umwe yaza agakora iki?

      Reply

Leave a Reply to Akumuro Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eighteen =

Previous Post

Siwe wa mbere- Minisitiri avuga ku mwana ‘watewe inkingo 2 icyarimwe’

Next Post

Musanze: Amakuru atari meza ku wavurwaga ibikomere yatewe n’Imbogo yatorotse Ibirunga

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Amakuru atari meza ku wavurwaga ibikomere yatewe n’Imbogo yatorotse Ibirunga

Musanze: Amakuru atari meza ku wavurwaga ibikomere yatewe n’Imbogo yatorotse Ibirunga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.