Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo amahoro yakwizana- Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idakwiye kwigira ntibindeba mu bibazo byayo

radiotv10by radiotv10
12/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntabwo amahoro yakwizana- Perezida Kagame yagaragaje ko Congo idakwiye kwigira ntibindeba mu bibazo byayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko amahoro ari ingenzi mu karere nubwo hari aho akomeje kubura nko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibutsa ko iki Gihugu ari cyo gifite mu biganza byacyo umuti w’ibibazo biriyo, aho gutegereza ko uzava ikantarange.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024 ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda nshya, mu muhango witabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu Bihugu binyuranye ku Mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame washimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere, yavuze ko ibyo bagezeho mu myaka 30 ishize, byose babikesha ubumwe bubatse, ndetse n’amahoro n’umutekano byagiye biba umusingi wabyo.

Yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko hakiri ibibazo mu karere kimwe no ku Isi hose, bigenda birogoya urugendo abaturage baba barimo rwo kwiteza imbere no gushaka imibereho myiza.

Ati “Amahoro mu karere kacu ni ingenzi ku Rwanda, ariko hari aho akibuze by’umwihariko mu burasirazuba bwa DRC, ariko kandi ntabwo amahoro yatangwa n’uwo ari we wese aho yaba aturuka hose, kabone nubwo yaba ari umunyembaraga gute igihe cyose ugirwaho ingaruka n’icyo kibazo, adakora ibyo agomba gukora.”

Yakomeje agira ati “Bitagenze uko, ubuhuza bwose bwahawe abayobozi bo mu karere, ntabwo bwagera ku musasuro bwakagombye kugeraho.”

Yahise aboneraho gushimira Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba z’ubuhuza, ndetse na Perezida wa Kenya, William Ruto, kimwe n’abandi bagize ibyo bakora kandi bakomeje gukora mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ariko nanone yagaragaje ko uruhande rukwiye kuza imbere mu kugira icyo rwakora ari urugirwaho ingaruka n’ibi bibazo ubwarwo ndetse ko ari rwo rufite mu biganza byarwo umuti w’ibibazo.

Ati “Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu, kandi tugakora ibintu bizima mu rwego rwo kugira ngo tugere ku mahoro arambye, ntabwo ibi bishobora kubaho nk’impuhwe z’uwo ari we wese, kuba hari uwakora ibikenewe, kuba umuntu yagira amahoro n’uburenganzira bwe, ntabwo byava mu mpuhwe z’undi. Tugomba kumva ko ari ibiharanirwa kandi ari ko ihame, ni yo mpamvu iyo bitagenze gutyo abantu bahaguruka bakabirwanira.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Igihugu gifite ibibazo nk’ibi gikwiye gufata iya mbere mu kubishakira umuti, kuko bigira ingaruka ku banyagihugu bacyo, kandi kikubahiriza uburenganzira bwabo.

Ati “Rero ntabwo hashobora kubaho amahoro, igihe hatubahirijwe uburenganzira bwabo. Ntabwo wabyuka mu gitondo ngo ufate umwanzuro wo gutangira kwambura uburenganzira bw’ubwengegihugu bamwe ngo wumve ko uzabivamo amahoro.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko igihe kigeze, abantu bakareba kure bagateganyiriza ahazaza h’Ibihugu byabo, bakirinda ko abazabakomokaho bazakomeza kubaho mu bibazo nk’ibi biri mu burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe umunsi w’ikiruhuko rusange mu Rwanda

Next Post

Rayon imanuye undi rutahizamu imukuye mu Gihugu kizwiho ruhago wanakinnye i Burayi

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon imanuye undi rutahizamu imukuye mu Gihugu kizwiho ruhago wanakinnye i Burayi

Rayon imanuye undi rutahizamu imukuye mu Gihugu kizwiho ruhago wanakinnye i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.