Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma y’uko Abanyarwanda bavuye mu bikorwa by’Amatora, ubu hakurikiyeho igihe cyo gukora, kandi ko imyaka itanu iri imbere izarangwa no kugabanya ibibazo byajyaga bibazitira mu rugendo rw’iterambere. Ati “Ntabwo yaba itanu y’ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo.”
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 ubwo yakiraga Indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ndetse n’Abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko.
Perezida Paul Kagame yatangiye ashimira Abanyarwanda uko bitwaye mu bikorwa bamazemo iminsi birimo amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite barahiye uyu munsi, by’umwihariko n’igikorwa cyo kurahira kwa Perezida cyabaye ku Cyumweru tariki 11 cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu Bihugu binyuranye.
Perezida Kagame yavuze ko ubwo ibi bikorwa bishyizwe ku ruhande, hagiye gukurikiraho akazi ko gushyira mu bikorwa ishingangano bahawe n’Abanyarwanda.
Ati “Ni akazi tugomba gukorera Igihugu cyacu, akazi bamwe batorerwa n’Abanyarwanda, abandi bashyirwaho mu bundi buryo ariko byose ari ugukorera Abanyarwanda, ako kazi rero tugomba kugakora tukakanoza uko bishoboka.”
Avuga ko nubwo ntabyera ngo de, ariko ko n’ibibazo bishobora kuvuka, abantu baba bakwiye kujya babishakira umuti bakabikura mu nzira kugira ngo bitagira ingaruka ku nshingano zabo zo gukorera Abanyarwanda.
Ati “Ariko nabyo ntibivuze ko twahorana uwo muco w’ibidakorwa neza abantu bagomba gusubira inyuma bagatungunya, mu buzimanusanzwe nibyo hari ibigomba guhora bishyira mu bikorwa ariko ibikorea neza ku bigomba gushyira mu bikorwa ubwo hari ikibazo abantu baba bagomba gukemura.”
Perezida Kagame yavuze ko abantu batagomba kujya mu myanya batekereza inyungu zabo ku giti cyabo, ahubwo ko bakwiye kujyaho batekereza inyungu z’abaturage.
Ati “Natwe nk’abantu bigomba kutugeraho, ariko abo tugomba kubanza gutekereza ni Abanyarwanda ni Abaturarwanda. Akenshi bisa nk’aho ari umuco utajya uranduka burundu ikintu cy’imyanya, ndetse mu ndimi z’amahanga bakitwa VIP, VIP ugahitana umuntu ngo uri VIP? Ibintu byose amikoro macye y’Igihugu akabanza gukemura ibibazo bya VIP.”
Yavuze ibintu nk’ibi by’abayobozi biremereza bikwiye gucika, kuko bigira ingaruka ku baturage, bagenda bahutazwa n’abo bayobozi biremereza.
Ati “Rwose uwo ni umuco mubi, ni umuco tuganiriye kenshi ko ugomba guhagarara ariko ndabisubiramo n’uyu munsi ko ugomba guhagarara.”
Perezida yavuze ko n’iyo umuntu yaba afite uko kwiremereza kwe ari yo kamere, yashyira imbere inshingano ze zo gukorera Abanyarwanda.
Ikibazo cy’abahinzi b’umuceri baguye mu gihombo
Nanone kandi yagarutse ku bibazo bidakemurwa, ndetse n’abashinzwe kubikemura bakaba batanabizi, yewe n’ababizi bakaba bataragize icyo bakora, ariko ko aba baba babizi ntibagire icyo bakora ari bo bakora nabi.
Ikindi, ni ukuba abantu batatora umuco wo gukorana, kandi bizwi ko gukorana ari byo bitanga umusaruro, kuko inshingano z’abantu ziba zifite ibyo zihuriyeho.
Ati “Nta muntu kamara wakora ibintu wenyine ngo byuzuze za nshingano nahereyeho mvuga, ni yo mpamvu tugomba kuzuzanya tugakorana, tugomba no kwibukiranya.”
Ikindi n’ababonye ibintu bipfa, bakwiye kujya batinyuka bakabivuga kuko iyo babihishiriye bigenda bikura bikagira ingaruka ziremereye kurushaho.
Izindi ngeso mbi, nka Ruswa, ikimenyane n’ikenewabo, ibi buri wese akwiye kutabyihanganira, akabirwanya mu nshingano zose yaba afite.
Perezida Kagame yavuze ko ibi byose byo kurwanywa, ari urugamba u Rwanda rumazemo imyaka 30, ariko ko bigikomeza kugenda bigaruka, ku buryo no muri iyi manda y’imyaka itanu bitazihanganirwa.
Ati “Ntabwo yaba itanu y’ubusa cyangwa itanu yongera ibibazo, ni itanu yo kugabanya ibibazo biriho.”
Yakomeje agira ati “Numva mfite umuzigo mba nikoreye wo kubabwira ntya twamara kuva hano bya bindi twumvikanaho tunenga, bikongera bigasubiramo bikaba nk’aho ntacyabaye. Ntabwo bikwiye.”
Yavuze kandi ko uwo byagaragayeho bikwiye kumugiraho ingaruka, yaba ari uwabikoze ababihishira ndetse n’uwo ari we wese ku rwego rwose yaba ariho. Ati “Yewe nakwifuza ko byangiraho ingaruka nanjye mwahaye izi nshingano nanjye niba nabibona nkabirebera uko byabaye.”
Yavuze ko hakwiye kurebwa aho bipfira, atanga urugero rw’uko ejo yariho ashaka amakuru, akabona abantu b’i Rusizi bariho batabaza ko bahinze umuceri wabo wabuze isoko.
Ku rubuga rwa RADIOTV10 haherutse gutambuka inkuru y’ikibazo cy’abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama babuze isoko ry’umusaruro wabo waheze ku mbuga, aho bavuga ko iki kibazo cyabaciye intege ku buryo bumva batazongera guhinga iki gihingwa.
Yavuze ko yahamagaye abayobozi batandukanye barebwa n’iki kibazo barimo Minisitiri w’Ubucuruzi, bakamubwira ko iki kibazo bakizi ariko ntacyo bagikozeho.
Ati “Batabaza ko bahinze umuceri bareza ariko bigeze aho uwo muceri amatoni n’amatoni arababorana kuko ntafite abayagura, murabizi mwari mwabyumva, erega njye ubwo namaze kubibona.”
Yakomeje agira ati “Ngiye gusanga nsanga uwari Minisitiri w’Ubunzi, uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo byari biri aho, arabizi ntabizi biri aho hagati.”
Yavuze ko ikibabaje ari uko aba baturage baba bakoresheje imbaraga zabo kandi ari na byo baba batojwe n’ubuyobozi, ku buryo iyo bigenze gutya bishobora guca intege abaturage nk’aba.
Ati “Ni nko kuvuga ngo ariko ubundi muzagaruka kutubwira guhinga umuceri cyangwa muzagaruka mutubwira guhinga? ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?”
Yavuze ko rimwe na rimwe ibi biba bishingiye kuri ya myitwarire ya bamwe mu bayobozi biremereza ntibakurikirane ibibazo nk’ibi bitera igihombo abaturage.
RADIOTV10