Thursday, May 15, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntabwo ndahinduka- Perezida Kagame yashimangiye ko icyatumye abaturage bamugirira icyizere kigihari
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, yabwiye abaturage ko icyizere batahwemye kumugirira, na we akikibafitiye, kandi ko icyatumye bubaka iki cyizere cya magirirane, kigihari.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, ku munsi wa kane w’ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyarugenge ahari hateraniye abaturage barenga ibihumbi 300 baturutse mu Turere tw’Umujyi wa Kigali n’utuwegereye nka Kamonyi.

Saa tanu na cumi n’ine (11:14’), Perezida Paul Kagame yari ageze ahari hateraniye abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumwakira, bamugaragariza ibyishimo baramukanye ubwo bajyaga kumwitegura, abanza kubaramutsa, na bo bamugaragariza urugwiro rudasanzwe.

Habanje gutambuka ubuhamya bwa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali, barimo abanyamakuru Isheja Sandine Butera na Nzeyimana Luqman; babaye muri aka Karere ka Nyarugenge, babonye urugendo rw’iterambere ryako.

Perezida Paul Kagame yashimiye imitwe ya Politiki yiyemeje gufatanya n’Umuryango FPR-Inkotanyi, avuga ko ubufatanye bwagiye buranga Abanyarwanda ari bwo butumye Igihugu cyabo kigera ku bishimishije kigezeho ubu.

Yagarutse ku rugero rw’Inyamaswa Intare, aho hari uwigeze kwifuza kugira indwanyi z’intare ziyobowe n’Intama.

Ati “Baragereranyaga, aravuga ngo aho kumpa ingabo z’intama ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama. Murumva icyo bivuze? Ariko twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare.”

Yavuze ko izo ngabo z’Intare ziyobowe n’Intare, ni na zo zijya ku rugamba. Ati “Kurwana nk’intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama, kandi iyo uri intare ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bose bumvise kare iri somo, kuko ari byo byabafashije kwikura mu kaga gakomeye k’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi yasize Igihugu ari umuyonga, none ubu kikaba ari intangarugero ku ruhando rw’Isi yose.

Muri iyi myaka 30 kandi uretse kurwana urugamba rwo kongera kubaka Igihugu, Abanyarwanda bagiye banahura n’ibindi bizazane birimo kuba amahanga yatereranye u Rwanda, yaragiye anaruterenira.

Ati “Ariko uzi gutereranwa warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiye kuba ruriho, bitewe n’uko rwatereranywe ariko binatewe n’uko rwateraniwe. Iteka induru igahora ari induru ku Rwanda, ariko Abanyarwanda buriya bumwe dusubiramo, kujya hamwe, ni imbaraga, kugira intego ni imbaraga, gukora ibyiza bikureba wumva ari byo ushaka, ni imbaraga.”

Chairman wa FPR-Inkotanyi ubwo yaramutsaga abaturage

Ntimwahindutse nanjye sinahindutse

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi wifuza amajwi, ariko kuba yaje ntacyo abasaba, ahubwo afite ibyo abashimira.

Ati “Twarabanye, twanyuze muri byinshi hamwe, kugeza kuri uyu munsi. Icyizere rero kiri hagati yanyu na FPR n’abandi bafatanyije na yo bifuza ko iki Gihugu cyahora cyubaka amateka mashya y’igihe tugezemo y’ibyo twifuza, ibyo byose birivugira.”

Yavuze ko nubwo hari byinshi u Rwanda rwishimira rwagezeho, ariko hari n’urugendo rurerure rw’ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho mu bihe biri imbere.

Yavuze ko impamvu ibyiza bigerwaho bigaragara byihuse, ari uko u Rwanda rwavuye ahantu habi cyane. Ati “Bigaragara gutyo cyane guhera aho tuvuye, aho tuvuye ntabwo hari ahantu heza, ibyo byiza rero iyo bibonetse ahantu bitegeze, ntabwo bisa nk’aho ari ibyiza mu bindi byari bisanzwe. Inzira rero dusigaje mu byo twubaka, ni ukugera ku byiza bindi bisanga ibyiza dufite twari tumaze kugira akamenyero.”

Yavuze ko ubwo Abanyarwanda bazaba bagiye muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, bazazirikana ibi byose. Ati “Nkuko rero mutahindutse mukiri ba bandi, muri za ngabo z’intare, ntabwo ndahinduka nanjye.”

Yagarutse kandi ku ruhare rw’urubyiruko, arusaba na rwo gukomeza kugira uruhare mu nzira iganisha Abanyarwanda aho bifuza kugera, mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.

Perezida Kagame wakunze kwifashisha urugero rw’Intare, yavuze ko hari impamvu yakoresheje uru rugero rw’iyi nyamaswa isanzwe ari Umwami w’Ishyamba, avuga ko yashakaga no kongera kugaragaza agaciro abari n’abategarugori bafite mu Rwanda.

Ati “Ariko burya muzi ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, ariko n’ubundi mu muco usanzwe hano n’uburyo dusanganywe, abagore ni bo bagira urugo. Urugo rugirwa na babiri, ariko kurugira mvuga, bakora byinshi mu rugo, urugo rutagira umugore rutarimo umugore muzima, runayumbayumba [rugira ibibazo].”

Nanone ariko abantu bose bagomba kuba magirirane kuko n’abagabo bagomba kugira imyitwarire myiza, ubundi bagafatanya mu rugendo rw’ibyo bifuza kugeza ku rugo rwabo.

 

Impinduka y’amateka

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wagarutse ku mateka ashaririye Abanyarwanda banyuzemo, yavuze ko kuyahagarika bitari gushoboka iyo hatabaho Umuryango FPR.

Ati “Twagize Imana rero muri ya mpinduka y’amateka, tugiramo FPR. FPR ni yo. Twubakire ku byo tugezeho dukomeze ibindi, hanyuma ibindi bizajya biza bihite.”

Yavuze ko abenshi mu bavuga nabi u Rwanda batanaruzi, atanga urugero rw’uwigeze kumubaza ngo “ariko wowe uri iki?” Ngo “Uri Tutu cyangwa uri Hutsi.” Ati “Ntazi n’ibyo ari byo, ndamubwira nti ‘njyewe mu Rwanda ndi ibyo byose n’ibindi utavuze ndamubwira nti ‘ibyo byose’ bikubiye mu kuba Umunyarwanda, njye ndi Umunyarwanda.”

Umukuru w’u Rwanda yabajije abaturage niba tariki 15 Nyakanga, bari kumwe, basubiriza rimwe bati “Ni wowe ni wowe”, ati “Mwabintumiyemo rero, ntabwo muzabinsigamo, tuzaba turi kumwe, ntabwo muzantererana. Ni intare ziyobowe n’Intare.

Abanyamuryango ba FPR bishimiye kuganira n’Umukandida wabo
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko icyizere bafitanye akikibizeyeho
Abo mu ngeri zose bari baje kuganira na Perezida Paul Kagame umukandida wa FPR

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =

Previous Post

Kenya: Inzego z’umutekano zafashe icyemezo nyuma yo kubona ko imyigaragambyo yakamejeje

Next Post

Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse

Related Posts

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

by radiotv10
14/05/2025
0

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
14/05/2025
0

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

Abazi umugabo ukekwaho kwica umwana we yibyariye bavuze ibyo bakeka

by radiotv10
14/05/2025
0

Bamwe mu bazi umugabo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we yibyariye akamuca umutwe, bavuga ko ashobora kuba yaramujije...

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

Rubavu: Hari ahavugwa urugomo rw’abantu bataramenyekana baba banitwaje intwaro gakondo

by radiotv10
14/05/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batagipfa kunyura mu nzira iva isantere ya Mahoko yerecyeza...

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

Past.Julienne yashyize umucyo ku bitangazwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakagira ngo ni we

by radiotv10
13/05/2025
0

Umukozi w’Imana Pastor Julienne Kabanda Kabirigi uherutse gufungirwa umuryango ushingiye ku myerereye ‘Grace Room Ministries’ ayobora, yasabye abantu kuba maso...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse

Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.