Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina

radiotv10by radiotv10
28/04/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntabwo ndi Urukiko, naba nkoresheje nabi ububasha,…- Perezida Kagame aganira n’uwamusabye gufungura Rusesabagina
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko Ibihugu bihora byigisha Demokarasi n’Ihame ry’Uburenganzira bwa Muntu, na byo ubwabyo bitazi izi ngingo ndetse bikazica nkana, agaruka ku kiganiro kirekire yagiranye n’umuyobozi wo muri kimwe muri ibi Bihugu wamusabye kurekura Paul Rusesabagina, akamwereka ko bidashoboka.

Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu musangiro wamuhuje n’abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022.

Perezida Paul Kagame yagarutse kuri Rusesabagina wagizwe Intwari n’igitangaza n’abiyita ko bakataje muri Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Avuga ko uyu Rusesabagina ari we wari uyoboye umutwe wa MRCD-FLN wagiye ukora ibikorwa binyuranye mu Rwanda byanatwaye ubuzima bw’inzirakaranenga z’Abanyarwanda.

Ati “Biratangaje kubona abantu bamaze imyaka amagana bavuga ibi byose by’ubutabera, demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’ibindi byinshi, rimwe na rimwe baba bari mu kuri kuko biduha amasomo menshi.”

Yakomeje avuga ko aba babibyisha ubwabo na bo babyica nkana, ati “Ariko si no kubyica nkana ahubwo na bo ntibabizi. Babyica nkana kubera abo batekereza ko turi bo.”

Avuga ko ibi byose babiterwa n’agasuzuguro bafitiye Abanyafurika bikabatera kuza gutegeka abayobozi uko bagomba gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Ati “Igihe unsuzuguye ntume agaciro nanjye ngomba kukwereka ko ntemeranya nawe. Ngomba kubikwereka. Uko ni ko u Rwanda rumeze kandi no rukwiye kumera yaba uyu munsi no mu bihe bizaza.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hari umwe mu bayobozi bo muri ibyo Bihugu waje akamubwira ko agomba gufungura Rusesabagina ariko akamubwira ko ibyo bitari mu nshingano ze.

Ati “Naramubwiye nti ‘ariko ntabwo ndi urukiko’ icyo ni cyo cyambere, icya kabiri ‘ni yo nakoresha ububasha bwanjye nka Perezida byaba ari ukubukoresha nabi, ushobora kunsobanuriraho gato icyatuma mbikora?’ ati ‘uyu agomba kurekurwa’ arongera aravuga ati ‘urabona, urumva ni intwari…urumva…abantu baravuga..urumva…na we ni intwari nkawe…’ avuga njye, ndamubwira nti ‘ntabwo ndi intwari nta nubwo mbikeneye kuyiba. Naranabivuze ubwo twibukaga tariki 07 Mata, ni gute waba intwari mu mateka nk’aya yacu ya Jenoside kandi twaratakaje abantu barenga Miliyoni.”

Perezida Kagame yakomeje iki kiganiro yagiranye n’uwo muyobozi, ati “Ndamubwira nti ‘ni byiza, niba wumva ko agomba kurekurwa [Rusesabagina] bizafatwa bite n’imiryango y’abagizweho ingaruka, abantu bitabye imana kubera imitwe yari ayoboye, nzababwira iki?’ nta nubwo nibura yambwira ati ‘uyu muntu ni umwere’ oya, kubera ko ibimenyetso birigaragaza birimo n’ibyo yitangiye we ubwe [Rusesabagina] kuko avuga ibyo yakoze kandi abihagazeho […] noneho uwo muntu aravuga ati ‘oh oh ese hari n’abagizweho ingaruka, dushobora kujyayo tubasaba imbabazi’ noneho ndondera ndamubwira nti ‘hanyuma abandi baregwa hamwe na we’ kuko baragera muri 20 kandi na bo bemeye uruhare rwabo’ nti ‘ese nzamurekura abo bandi bagume muri gereza hanyuma abagizweho ingaruka tubacecekeshe’ ndamubwira nti ‘ko iwanyu atari uko mubikora kuki ushaka ko njye nkora ibyo umbwira?’.”

Perezida Kagame avuga ko uwo muntu yasaga nk’umubwira ko agomba kubikora ku itegeko rye kubera ko ari bo bagize Rusesabagina igitangaza kubera ko hari uko bifuzaga kugaragaza u Rwanda nko guhindura abagizweho ingaruka na Jenoside Yakorewe Abatutsi bakabagira abayikoze.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga ahabereye iki gikorwa
Ni igikorwa ngarukamwaka ariko cyari kimaze igihe kitaba kubera icyorezo cya COVID-19
Perezida Kagame yavuze ko Ibihugu bizi ko bikataje muri Demokarasi na byo bitayizi
Kitabiriwe n’Abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + eighteen =

Previous Post

Nari ndemerewe no kubiceceka- Uwabaye igisonga muri MissRwanda2021

Next Post

Julius Malema yahawe urw’amenyo kubera kuvuga ko P.Kagame ari ‘kugurana amafaranga abimukira’

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Julius Malema yahawe urw’amenyo kubera kuvuga ko P.Kagame ari ‘kugurana amafaranga abimukira’

Julius Malema yahawe urw’amenyo kubera kuvuga ko P.Kagame ari 'kugurana amafaranga abimukira'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.