Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente

radiotv10by radiotv10
18/05/2022
in MU RWANDA
0
Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa kavuyeho ntitwifuzaga ko kanavaho- PM Ngirente
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente avuga ko nubwo Guverinoma yemeje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko itifuza ko abantu bareka kukambara kuko icyorezo cya COVID-19 kigihari.

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize tariki 13 Gicurasi 2022, yafatimwe ibyemezo binyuranye birimo n’ibirebana n’ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Izi ngamba nshya zigira ziti Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubagiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse kuri iki cyemezo, avuga ko nubwo kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko ariko bitavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyarangiye.

Yagize ati “Ntabwo twavuze ko agapfukamunwa, nta nubwo dushaka ko agapfukamunwa kavaho. Twaravuze ngo agapfukamunwa kakiri itegeko.”

Dr Ngirente wavuze ko ubusanzwe izi ngamba zo kwirinda COVID-19 zigira abo zibangamira ariko iyo habonetse agahenge, abantu bashobora kudohorerwa bakaba baruhuka.

Ati “Iyo habonetse agahenge, turareka Abanyarwanda bakanezererwa kuko ni yo baba baremeye kwizirika umukanda.”

Yavuze ko umuntu ugenda mu muhanda ashobora kugenda atambaye agapfukamunwa kandi akaba atabihanirwa, ariko icyorezo cya COVID-19 igihari ndetse abantu bakwiye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda.

Yavuze ko no mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri bashyizemo ingingo yo gushishikariza abantu bari mu ruhame gukomeza kujya Bambara udupfukamunwa.

Ati “Ntabwo twavuze ngo udupfukamunwa tuvuyeho, twaravuze tuti ‘uri free ntabwo uzahura n’Umupolisi ngo ayikubaze cyangwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.”

Dr Ngirente yavuze ko bitewe n’uburyo Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo, na bwo ubwabo bazajya bibwiriza kwambara agapfukamunwa mu gihe bagiye aho gakenewe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − eleven =

Previous Post

Byemejwe ko undi Munyarwanda wakoze Jenoside washakishwaga na IRMCT amaze imyaka 20 yarapfuye

Next Post

Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC

Related Posts

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

IZIHERUKA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI
IMIBEREHO MYIZA

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC

Sgt Robert warekuwe yagaragaye ari kumwe n’uvugwaho kuba umwambari wa RNC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.