Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi avuga ko kuva umwana we yavuka ari we umwijyanira kumukingiza no kumuvuza kuko yasobanunikwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikamutera no kudaha agaciro abagabo bagenzi be babimusekera.
Ntahomvukiye Felix, yaganiriye n’Umunyamakuru wa RADIOTV10 ubwo yamusangaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye ahatangirwa inkingo z’abana.
Yari ari ku murongo ategereje ko umwana we akingirwa, ari we wenyine w’igitsinagabo wazanye gukingiza umwana, mu gihe abandi bose barenga 50 bari ababyeyi b’igitsinagore.
Mu mvugo yumvikanamo kuba atewe ishema no kuba ajya gukingiza umwana we, Ntahomvukiye avuga ko abikora kuko yamaze gucengerwa n’ihame ry’uburinganire ku buryo ibyo umugore yakora n’umugabo akwiye kubikora.
Ati “Abantu ni uburinganire. Hagati yanjye n’umugore tugomba kuba tureshya. Abanseka nyuma bagera aho bagasanga ibyo nkora ari byo.”
Bamwe mu bagore bahahurira n’uyu mugabo, bavuga ko kumubona yizanira umwana bibashimisha, ku buryo hari n’abifuza ko abagabo babo na bo bagira imyumvire nk’iye, kuko byajya bituma abana badasiba inkingo kuko ba nyina bagize impamvu zikomeye zituma batabazana.
Nyiransengiyumva Epiphanie ati “Hari abagabo bagenzi be bamwita inganzwa bakavuga ko bo batazana abana hano ngo kuko ari aba ba nyina. Hari abana bajya basiba inkingo kuko ba nyina batabonetse ugasanga ba Se baravuga ngo niba nyina atabonetse ibyo bimurebe.”
Rutayisire Fidele uyobora Umuryango utari uwa Leta uteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigizwemo uruhare n’abahabo n’abahungu (RWAMREC) asanga Ntahomvukiye ari urugero rwiza abandi bagabo bakwigiraho, kuko kwita ku mwana nk’uko abikora bituma umwana akura neza cyane cyane mu bwenge.
Agira ati “Abamuseka ni uko bakiri imbata z’imyumvire tuvoma mu muco. Imyumvire mibi ya ndi igabo ivuga ko imirimo yo kwita ku mwana ari imirimo y’umugore itareba umugabo. Iyo umubyeyi w’umupapa agize uruhare mu kwita ku mwana kugera nko ku myaka itanu, wa mwana akura neza n’iyo ajyiye ku ishuri atsinda neza.”
Rutayisire akomeza avuga ko abandi bagabo bakwiye kwigira kuri Ntahomvukiye bakajya bagira uruhare mu kwita ku bana babo nka we batabirekeye abagore gusa.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10