Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntacibwa intege n’ibyo avugwaho n’abandi bagabo ahubwo abona bakwiye kumwigiraho

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntacibwa intege n’ibyo avugwaho n’abandi bagabo ahubwo abona bakwiye kumwigiraho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi avuga ko kuva umwana we yavuka ari we umwijyanira kumukingiza no kumuvuza kuko yasobanunikwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bikamutera no kudaha agaciro abagabo bagenzi be babimusekera.

Ntahomvukiye Felix, yaganiriye n’Umunyamakuru wa RADIOTV10 ubwo yamusangaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye ahatangirwa inkingo z’abana.

Yari ari ku murongo ategereje ko umwana we akingirwa, ari we wenyine w’igitsinagabo wazanye gukingiza umwana, mu gihe abandi bose barenga 50 bari ababyeyi b’igitsinagore.

Mu mvugo yumvikanamo kuba atewe ishema no kuba ajya gukingiza umwana we, Ntahomvukiye avuga ko abikora kuko yamaze gucengerwa n’ihame ry’uburinganire ku buryo ibyo umugore yakora n’umugabo akwiye kubikora.

Ati “Abantu ni uburinganire. Hagati yanjye n’umugore tugomba kuba tureshya. Abanseka nyuma bagera aho bagasanga ibyo nkora ari byo.”

Bamwe mu bagore bahahurira n’uyu mugabo, bavuga ko kumubona yizanira umwana bibashimisha, ku buryo hari n’abifuza ko abagabo babo na bo bagira imyumvire nk’iye, kuko byajya bituma abana badasiba inkingo kuko ba nyina bagize impamvu zikomeye zituma batabazana.

Nyiransengiyumva Epiphanie ati “Hari abagabo bagenzi be bamwita inganzwa bakavuga ko bo batazana abana hano ngo kuko ari aba ba nyina. Hari abana bajya basiba inkingo kuko ba nyina batabonetse ugasanga ba Se baravuga ngo niba nyina atabonetse ibyo bimurebe.”

Rutayisire Fidele uyobora Umuryango utari uwa Leta uteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigizwemo uruhare n’abahabo n’abahungu (RWAMREC) asanga Ntahomvukiye ari urugero rwiza abandi bagabo bakwigiraho, kuko kwita ku mwana nk’uko abikora bituma umwana akura neza cyane cyane mu bwenge.

Agira ati “Abamuseka ni uko bakiri imbata z’imyumvire tuvoma mu muco. Imyumvire mibi ya ndi igabo ivuga ko imirimo yo kwita ku mwana ari imirimo y’umugore itareba umugabo. Iyo umubyeyi w’umupapa agize uruhare mu kwita ku mwana kugera nko ku myaka itanu, wa mwana akura neza n’iyo ajyiye ku ishuri atsinda neza.”

Rutayisire akomeza avuga ko abandi bagabo bakwiye kwigira kuri Ntahomvukiye bakajya bagira uruhare mu kwita ku bana babo nka we batabirekeye abagore gusa.

Avuga ko kuva umwana we yavuka ari we umwizanira kumukingiza
Iyo inzara imwishe amuha igikoma yamupfunyikiye
Abandi bose baba ari abagore, akaba ari we mugabo rukumbi uba ahari
Rutayisire Fidele asaba abandi bagabo kumwigiraho

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Umuvugizi wa RDF yahaye ikiganiro Abadepite baherutse kurahirira kwinjira mu Nteko y’u Rwanda

Next Post

Perimi za ‘Automatique’ zifujwe kuva cyera mu Rwanda zigiye gutangira gukorerwa

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Perimi za ‘Automatique’ zifujwe kuva cyera mu Rwanda zigiye gutangira gukorerwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.