Thursday, March 5, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

radiotv10by radiotv10
05/03/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Umutoza wa Etincelles FC, Bizimana Abdou Bekeni, yasabye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports igiye guhura n’ikipe ye, kutabyina intsinzi mbere y’umukino bumva ko bazaba bagiye i Rubavu gutoragurayo amanota, ati “bitonde ntibavuge cyane, batazatungurwa.”

Ikipe ya Rayon Sports izasura iya Etincelles FC ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2026, mu mikino y’umunsi wa 23 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya Etincelles igiye guhura na Rayon, iri ku mwanya wa 15, mu gihe iyi bakunze kwita Murera yo iri ku wa gatanu, ndetse imaze iminsi yitwara neza.

Ibi byatumye abakunzi ba Rayon bakomeza kwishima ko no kuri Etincelles bazayikuraho amanota atatu bitabagoye ubwo bazaba basuye iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu, mu mukino uzabera kuri Sitade Umganda.

Gusa umutoza Bekeni utoza Etincelles FC, yasabye iyi kipe kurya ari menge, kuko na bo ariya manota atatu bayashakira hasi kubura hejuru.

Abajijwe icyo yabwira abakunzi b’iyi kipe, Bekeni yagize ati “Nababwira nti ‘bitonde’ bitonde kabisa ntibavuge cyane. Burya ngo ‘ntabwo ugurisha uruhu rw’ingwe utarayica’ urabanza ukajyenda ukayica kwanza ukabona kujya kugurisha uruhu rwayo. Ntibaze bavuga ngo bagiye gutoragura amanota, batazatungurwa.”

Mu mikino y’umunsi wa 23 wa Shampiyona imaze gukinwa, ikipe ya Al Hilal SC iyoboye urutonde rw’agateganyo, ku wa 03 Werurwe yanyagiye ikipe ya Gicumbi FC, ibitego 5-0.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − thirteen =

Previous Post

Abanyarwenya b’ibirangirire mu karere barimo uzwiho kwigana Perezida Museveni basesekaye mu Rwanda

Related Posts

Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

by radiotv10
05/03/2026
1

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports F.C, Uwayezu Jean Fidèle, yashyize amabanga hanze asobanura impamvu bamwe mu bakoranaga na we...

AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

AMAKURU MASHYA: Umunya-Eritrea Henok ufite ibigwi mur TduRwanda yegukanye agace ka nyuma k’iya 2026 ahesha ishema Afurika

by radiotv10
01/03/2026
0

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan watwaye Tour du Rwanda ya 2023, wari umaze iminsi ahatana ngo yegukane etape mu ya 2026 ikamuca...

TduRwanda2026: Ribeiro yegukanye agace ka karindwi yandika amateka aba Umunya-Brazil wa mbere utwaye Etape

TduRwanda2026: Ribeiro yegukanye agace ka karindwi yandika amateka aba Umunya-Brazil wa mbere utwaye Etape

by radiotv10
28/02/2026
0

Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imuaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team, yegukanye agace ka karindwi ka Tour du...

Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL

Basketball: APR BBC yamenye itsinda ry’amakipe bazahura muri BAL

by radiotv10
27/02/2026
0

Ikipe ya APR Basketball Club yisanze mu itsinda rya Kalahari Conference mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Basketball, Basketball...

4 Easy Ways to Make Your Daily Walk More Effective

4 Easy Ways to Make Your Daily Walk More Effective

by radiotv10
26/02/2026
0

Walking is one of the simplest ways to stay healthy. But did you know that small changes can make your...

IZIHERUKA

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon
FOOTBALL

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

by radiotv10
05/03/2026
0

Abanyarwenya b’ibirangirire mu karere barimo uzwiho kwigana Perezida Museveni basesekaye mu Rwanda

Abanyarwenya b’ibirangirire mu karere barimo uzwiho kwigana Perezida Museveni basesekaye mu Rwanda

05/03/2026
America irikomanga mu gatuza ko yishe umusirikare w’Umunya-Iran wari uyoboye umugambi wari ugamije kwica Trump

America irikomanga mu gatuza ko yishe umusirikare w’Umunya-Iran wari uyoboye umugambi wari ugamije kwica Trump

05/03/2026
Uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Hon.Edda Mukabagwiza wamenyakanye mu buyobozi bukuru

Uko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Hon.Edda Mukabagwiza wamenyakanye mu buyobozi bukuru

05/03/2026
Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

Uwayoboye Rayon yashyize hanze ukuri ku isezera ry’abahoze mu buyobozi bwayo

05/03/2026
Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

Uwabaye mu gisirikare kirwanira mu mazi cya America yasohowe nabi n’abapolisi muri Sena kubera ibyo yavugiyemo

05/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ntawugurisha uruhu rw’ingwe atarayica-Umutoza Bekeni yagiriye inama Aba-Rayon

Abanyarwenya b’ibirangirire mu karere barimo uzwiho kwigana Perezida Museveni basesekaye mu Rwanda

America irikomanga mu gatuza ko yishe umusirikare w’Umunya-Iran wari uyoboye umugambi wari ugamije kwica Trump

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.