Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze
Share on FacebookShare on Twitter

Abarema isoko ry’amatungo ryo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko babangamirwa no kuba riremera ahadakwiye nyamara hafi yaryo hari iryubakiye ridakoreshwa.

Iri soko riremera ahitwa mu Ruguti, bivugwa ko ryahimuriwe kubera icyorezo cya Covid-19 mu gihe ryahoze ahitwa Nyakabuye ryubakiye.

Kuba riremera ku gasozi hatubakiye, bituma agaciro k’amatungo yabo gatakara. Uwamariya Benitha ati “Iyo inkoko inyagiwe, ntabwo igaragara neza nyine, nta n’uyikugurira.”

Nubwo binubira gukorera ubucuruzi bw’amatungo ahantu hatubakiye, hirya gato y’aho riremera hashize umwaka huzuye isoko ry’amatungo ariko rikaba ridakoreshwa kuko ryagenewe ingurube gusa.

Nyiranzabahimana Apoline ati “Twumva bavuga ko barigeneye ingurube gusa. Nta rindi tungo ngo ryemerewe kandi ntibanarikoresha.”

Abajya kugurishiriza amatungo aha haremera isoko, bavuga ko banasabwe gufunga saa sita, bigatuma aborozi bazanamo amatungo bahendwa mu gihe iyo saha yegereje ngo kuko baba batari busubize amatungo mu ngo.

Mukakayibanda Esperence ati “Tuzana amatungo hano nk’inkoko, yaba ikwiye ibihumbi bitanu bakaguha bine kubera ko na bo bavuga ngo ntaho tuyigurishiriza mu mwanya amasaha yo gutaha araba ageze.”

Segatarama Theoneste ati “Nk’ubu tugiye kwitahira, abaza kuzishaka twagiye batubure kubera ko tugira isaha tuviramo hano ibyo bikatubangamira.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati y’ubuyobozi n’umufatanyabikorwa wubatse isoko bavuga ko rimaze umwaka rikinze ngo ribe ryajyamo n’andi matungo arenze ayo ryagenewe.

Ati “Isoko ryubatswe ryitwaga iry’ingurube gusa, ariko umufatanyabikorwa twaricaye dusanga ritari gutanga umusaruro nk’uko bigenda.”

Uyu muyobozi asaba aba baturage kwihangana, akabizeza ko Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bugiye gusuzuma kugira ngo n’andi matungo abe yagurishirizwa muri iri soko ritunganye.

Ati “Amakuru y’uko bataha saa sita ntabwo nyazi, ubwo cyo nagisuzuma sinari nzi ko hari amasaha batemerewe kurenza.”

Nubwo iri soko rivugwamo izi mbogamizi, ku rundi ruhande ryumvikana nk’irifatiye runini aborozi b’amatungo bagufi bo mu Mirenge itandatu yo muri Rusizi ndetse n’umwe wo muri Nyamasheke.

Aho bagurishiriza amatungo yabo, babona hadakwiye

Nyamara hafi yaho hari isoko rimaze umwaka ridakoreshwa

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 20 =

Previous Post

Ubucamanza 2023-2024: Abagera muri 78% bakurikiranyweho ibyaha ni urubyiruko

Next Post

Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha

Related Posts

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha

Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.