Abarema isoko ry’amatungo ryo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, bavuga ko babangamirwa no kuba riremera ahadakwiye nyamara hafi yaryo hari iryubakiye ridakoreshwa.
Iri soko riremera ahitwa mu Ruguti, bivugwa ko ryahimuriwe kubera icyorezo cya Covid-19 mu gihe ryahoze ahitwa Nyakabuye ryubakiye.
Kuba riremera ku gasozi hatubakiye, bituma agaciro k’amatungo yabo gatakara. Uwamariya Benitha ati “Iyo inkoko inyagiwe, ntabwo igaragara neza nyine, nta n’uyikugurira.”
Nubwo binubira gukorera ubucuruzi bw’amatungo ahantu hatubakiye, hirya gato y’aho riremera hashize umwaka huzuye isoko ry’amatungo ariko rikaba ridakoreshwa kuko ryagenewe ingurube gusa.
Nyiranzabahimana Apoline ati “Twumva bavuga ko barigeneye ingurube gusa. Nta rindi tungo ngo ryemerewe kandi ntibanarikoresha.”
Abajya kugurishiriza amatungo aha haremera isoko, bavuga ko banasabwe gufunga saa sita, bigatuma aborozi bazanamo amatungo bahendwa mu gihe iyo saha yegereje ngo kuko baba batari busubize amatungo mu ngo.
Mukakayibanda Esperence ati “Tuzana amatungo hano nk’inkoko, yaba ikwiye ibihumbi bitanu bakaguha bine kubera ko na bo bavuga ngo ntaho tuyigurishiriza mu mwanya amasaha yo gutaha araba ageze.”
Segatarama Theoneste ati “Nk’ubu tugiye kwitahira, abaza kuzishaka twagiye batubure kubera ko tugira isaha tuviramo hano ibyo bikatubangamira.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari avuga ko hari ibiganiro byabaye hagati y’ubuyobozi n’umufatanyabikorwa wubatse isoko bavuga ko rimaze umwaka rikinze ngo ribe ryajyamo n’andi matungo arenze ayo ryagenewe.
Ati “Isoko ryubatswe ryitwaga iry’ingurube gusa, ariko umufatanyabikorwa twaricaye dusanga ritari gutanga umusaruro nk’uko bigenda.”
Uyu muyobozi asaba aba baturage kwihangana, akabizeza ko Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze bugiye gusuzuma kugira ngo n’andi matungo abe yagurishirizwa muri iri soko ritunganye.
Ati “Amakuru y’uko bataha saa sita ntabwo nyazi, ubwo cyo nagisuzuma sinari nzi ko hari amasaha batemerewe kurenza.”
Nubwo iri soko rivugwamo izi mbogamizi, ku rundi ruhande ryumvikana nk’irifatiye runini aborozi b’amatungo bagufi bo mu Mirenge itandatu yo muri Rusizi ndetse n’umwe wo muri Nyamasheke.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10