Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha

radiotv10by radiotv10
03/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Rubavu: Harumvikana imvugo zibusanye kuri Gitifu uvugwaho gukoresha nabi ububasha
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu banyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) yo mu Murenge wa Nyundo, bashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge kwitwaza ububasha afite akabambura inka eshatu bahawe n’ubuyobozi bwa koperative, mu gihe Ubuyobozi bwa Koperative n’ubw’Akarere budahuza imvugo kuri iki kibazo.

Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda izwi nka COOTP ikorera muri zone z’icyayi za Rubavu na Rutsiro, baje kwibumbira mu itsinda ryitwa ‘Twisungane’ rigizwe n’abanyamuryango 30.

Bavuga ko bahawe inka 3 eshatu n’umushinga IPIS zihabwa abanyamuryango 3 kugira ngo bazagende borozanya kugeze bose borojwe, ariko nyuma y’amezi 10 bamwe mu bagize iri tsinda ngo bazamura umwuka w’uko abahawe izo nka batanga ibihumbi 300 Frw kugira ngo na bo bigurire ingurube kuko ari zo bashoboye, ariko aba bazihawe bari no mu bayoboye iri tsinda basanga byaba binyuranyije n’amabwiriza bahawe bazihabwa.

Bavuga ko kuva ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wavo wa Nyundo, yahise afata icyemezo cyo kuzibambura kandi batigeze banga kwitura nk’uko ariko amabwiriza yabibasabaga.

Ntirugaya Jean Marie Vianney ati “Haje igitero baraza njye sinari ndi mu rugo, inka barazijyana, njyewe bajyana n’iyayo. Ibaze kuvunika uri kuragira inka yamara kubyara ubuyobozi bukaza bukayikwaka kandi ari bo bashinzwe kugira ngo abaturage dutekane.”

Ntirugaya Jean Marie Vianney akomeza avuga ko bandikiye Ubuyobozi bw’Akarere  kuko ubw’Umurenge ari bwo bwari bumaze kubarenganya.

Bizimungu Jean Damascene na we wambuwe itungo yari yorojwe, avuga ko yari amaze kuringaho ubushobozi bwinshi n’imbaraga nyinshi, ariko akababaza no kuba barayitwaye igiye kubyara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique ushyirwa mu majwi n’aba baturage, avuga ko ibyakozwe byose byumvikanyweho, ndetse imyanzuro ngo ikamenyeshwa ubuyobozi bwa koperative.

Yagize ati “Imyanzuro twafatiye mu cyumba cy’inama cya koperative tukanayimenyesha imyanzuro, twe twumvaga iyo myanzuro tuyumva kimwe.”

Ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi ba Pfunda (COOTP) bwo buvuga ko bamwe mu bagize itsinda ‘Twisungane’ bananiwe kwihangana bakavuga ko izo nka zizatinda kubageraho, cyokora habaye gusobanurirwa  ko bagomba gutegereza.

Naho ibyo kuba kiriya cyemezo cy’Umurenge cyaramenyeshejwe ubuyobozi bwa Koperative, bihakanwa na Bizirema Pacifique uyobora COOTP.

Ati “Sinzi ukuntu ubuyobozi bwaje bukabaka izo nka butatumenyesheje, kuko abo banyamuryango tuzitanga bari bahari ndetse byari byoroshye kuvuga ngo uyu cyangwa uyu ntabwo tumushaka mu ruhame, none urumva niba barabatse inka urumva ko biza guteza ibibazo mu itsinda rishobora no gusenyuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko icyemezo cyafashwe n’Umurenge wa Nyundo akizi ndetse ko abo baturage barenze ku mabwiriza ya Girinka biha inka batari ku rutonde.

Ati “Abaturage ubwabo ni bo bagaragaje bati ‘dore inka twari tugenewe ni bariya bazitwaye’, ubuyobozi bugiye kubireba busanga ari byo koko. Uzababaze uti ‘muri ku ruhe rutonde?’ ntarwo bazabona.”

Nubwo ubuyobozi bw’aka Karere bugaragaza ko izi nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka, amakuru atangwa na koperative avuga ko abaguzi b’icyayi bifuje gufasha abahinzi b’icyayi nyuma yo guhura n’ibiza ndetse batanga amafaranga yo kubafasha ariko bo bafatanyije n’urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) hamwe n’uruganda rwa Pfunda bahitamo uburyo bwo gufasha abanyamuryango 15 bahuye n’ibiza bahabwa ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa burimo no gutanga inka ku matsinda 7, aho iry’abantu 20 ryahabwaga inka ebyiri, naho iry’abantu 30 rigahabwa inka eshatu.

Aba baturage bavuga ko banyazwe amatungo yabo n’umuyobozi
Aba baturage basanzwe ari abanyamuryango ba Koperative ishingiye ku ruganda rw’icyayi

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Shalome nyawe says:
    9 months ago

    Eeeh

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − 3 =

Previous Post

Ntibumva impamvu bahawe kugurishiriza amatungo aho babona nko kwihengeka nyamara hari isoko rifunze

Next Post

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Bwongereza bwatanzeho u Rwanda urugero rw’Ibihugu by’indashyikirwa mu mikoranire y’ubukungu

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira ashobora kuburwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.