Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Ntibyantunguye ariko ni inkuru mbi-B.Ntaganda avuga ku kuba P.Kagame yaziyamamaza mu myaka 20

radiotv10by radiotv10
11/07/2022
in Uncategorized
3
Ntibyantunguye ariko ni inkuru mbi-B.Ntaganda avuga ku kuba P.Kagame yaziyamamaza mu myaka 20
Share on FacebookShare on Twitter

Bernard Ntaganda watangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, yavuze ko kuba Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko yazaniyamamaza no mu yindi myaka 20 iri imbere, bitaramutunguye ariko ko atari inkuru nziza kuri we.

Uyu mugabo wiyita Umunyapolitiki, muri Gashyantare 2011 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ntaganda yatangaje ko Ishyaka rye rya PS Imberakuri [igice kitemewe] ryamaze kumwemeza kuzamutangamo umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024, aherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24 mu cyumweru gishize aho yabajijwe niba azongera kwiyamamaza.

Ubwo yabazwaga iki kibazo, Perezida Kagame yahise asubiza agira ati “Niteguye no kuzimamaza no mu yindi myaka 20. nta kibazo na kimwe mbifiteho.”

Bernard Ntaganda, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Ntabwo natunguwe ariko kuri twe nk’Abanyarwanda by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ni inkuru mbi.”

Bernard Ntaganda ukomeza avuga ko n’iyi manda ya Perezida Paul Kagame arimo atari ayikwiye, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruri kunyura mu bibazo avuga ko biterwa n’imiyoborere yita iy’igitugu.

Ati “Hari ibibazo by’ubukungu, ibibazo byerecyeye umutekano, byerecye imibereho, ibibazo byerecyeye imibanire n’amahanga.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko igihe kigeze ngo Perezida Kagame arekure ubutegetsi ngo kuko ubutegetsi bumazeho imyaka 28 mu Rwanda ngo bwateje ibibazo Abanyarwanda.

Bernard Ntaganda aravuga ibi mu gihe u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu ngeri zinyuranye by’umwihariko imiyoborere myiza yatumye Igihugu n’Abanyarwanda batera imbere.

Ibi byose kandi ntawundi babikesha atari Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda ndetse akanashyiraho imirongo migari yatumye iki Gihugu kirahirirwa na buri wese kubera iterambere.

Ntaganda Bernard wakunze gukoresha amagambo aremereye nk’aho yagira ati “Tura tugabane niwanga bimeneke”, avuga ko aziyamamaza mu matora ya 2024 mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 igaragaza ibigomba kuba byujujwe n’umuntu wemerewe kwiyamamaza.

Bimwe muri byo ni nko kuba ari “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6); atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;…”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Uwase Cynthia says:
    3 years ago

    Ariko burya ngo ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana ntaganda nta politic mbona azi urashaka kwiyamamaza ukereka abanyarwanda ko ntacyo bagezeho kdi babibona ko bakigezeho arabura kwerekana ibyiza azazana byunganira ibihari kubabara kwe gufite ishingiro nawe arabizi ko ntakintu kizima afite cyatuma ahangana nabandi gusa imana imubabarire

    Reply
  2. André says:
    3 years ago

    Nukoye !mujye mubibwira abahinde,abanyarwanda twese turaziranye bihagije.uri kw’ibere arashima kandi atera imbere,unenga nawe ni uwahejwe ku byiza by’igibugu.iterambere rirahari gusa riraheza,ntirisangiwe.abo riheza rero nibo bavuga ko ntarihari kuko nyine bataribona kuri njye rero,abashima n’abagaya fpr bose bafite ukuri bose nabumva,bose ndabashimiye.

    Reply
  3. Uwiragiye Samia Bo says:
    3 years ago

    Hhhhhh ndumiwe koko sinarinziko mumutwe wa Ntaganda ntakintu kirimo bigeze aha none nsanze mumutwee ntakirimo kuvuga ko Nyakubahwa Kagame Paul ntacyo amaze ninko kukubwira ngo papa wawe wakubyaye akakurera akagukuza ntacyo amaze nanjye guhomvomvwa hirya Kagame wacu nitwe tumuzi ubundi c Ntaganda yamumenya ate

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + five =

Previous Post

Umuyobozi wa Polisi ya Somalia ati “Dukeneye ubufasha bwa Polisi y’u Rwanda”

Next Post

Agahene k’agasekurume kabaye agasitari ku Isi kubera uburebure bw’amatwi yako kagenda gakandagira

Related Posts

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

by radiotv10
28/01/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nyuma yo gutumiza inama y’igitaraganya yahuje inzego zikomeye muri iki Gihugu...

IZIHERUKA

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi
MU RWANDA

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

08/05/2025
Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

08/05/2025
Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

Harimo iyari imaze imyaka 11: Amakipe yazamutse mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yamenyekanye

08/05/2025
Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

Mu buryo butagoye M23 yafashe agace kavugwaho ubutunzi bukomeye

08/05/2025
Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

Rwamagana: Ntibumva uko basabwa kugurira Leta imodoka kandi batayirusha amafaranga

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Agahene k’agasekurume kabaye agasitari ku Isi kubera uburebure bw’amatwi yako kagenda gakandagira

Agahene k’agasekurume kabaye agasitari ku Isi kubera uburebure bw’amatwi yako kagenda gakandagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

IFOTO: Perezida Kagame na Mushikiwabo barebye imbonankubone umukino wahuje amakipe yombi yamamaza VisitRwanda

Igisubuzo Polisi y’u Rwanda yahaye uwayisabiye kumujyana Iwawa kuko ubuzima busanzwe bwanze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.