Ntibyantunguye ariko ni inkuru mbi-B.Ntaganda avuga ku kuba P.Kagame yaziyamamaza mu myaka 20

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bernard Ntaganda watangaje ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024, yavuze ko kuba Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko yazaniyamamaza no mu yindi myaka 20 iri imbere, bitaramutunguye ariko ko atari inkuru nziza kuri we.

Uyu mugabo wiyita Umunyapolitiki, muri Gashyantare 2011 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Muri Gicurasi uyu mwaka, Ntaganda yatangaje ko Ishyaka rye rya PS Imberakuri [igice kitemewe] ryamaze kumwemeza kuzamutangamo umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Aya matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2024, aherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24 mu cyumweru gishize aho yabajijwe niba azongera kwiyamamaza.

Ubwo yabazwaga iki kibazo, Perezida Kagame yahise asubiza agira ati “Niteguye no kuzimamaza no mu yindi myaka 20. nta kibazo na kimwe mbifiteho.”

Bernard Ntaganda, mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yagize icyo avuga ku byatangajwe na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Ntabwo natunguwe ariko kuri twe nk’Abanyarwanda by’umwihariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ni inkuru mbi.”

Bernard Ntaganda ukomeza avuga ko n’iyi manda ya Perezida Paul Kagame arimo atari ayikwiye, yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ruri kunyura mu bibazo avuga ko biterwa n’imiyoborere yita iy’igitugu.

Ati “Hari ibibazo by’ubukungu, ibibazo byerecyeye umutekano, byerecye imibereho, ibibazo byerecyeye imibanire n’amahanga.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko igihe kigeze ngo Perezida Kagame arekure ubutegetsi ngo kuko ubutegetsi bumazeho imyaka 28 mu Rwanda ngo bwateje ibibazo Abanyarwanda.

Bernard Ntaganda aravuga ibi mu gihe u Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu ngeri zinyuranye by’umwihariko imiyoborere myiza yatumye Igihugu n’Abanyarwanda batera imbere.

Ibi byose kandi ntawundi babikesha atari Perezida Paul Kagame wagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda ndetse akanashyiraho imirongo migari yatumye iki Gihugu kirahirirwa na buri wese kubera iterambere.

Ntaganda Bernard wakunze gukoresha amagambo aremereye nk’aho yagira ati Tura tugabane niwanga bimeneke”, avuga ko aziyamamaza mu matora ya 2024 mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 99 igaragaza ibigomba kuba byujujwe n’umuntu wemerewe kwiyamamaza.

Bimwe muri byo ni nko kuba ari “indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6); atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;…”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Uwase Cynthia says:

    Ariko burya ngo ababurana ari 2 umwe aba yigiza nkana ntaganda nta politic mbona azi urashaka kwiyamamaza ukereka abanyarwanda ko ntacyo bagezeho kdi babibona ko bakigezeho arabura kwerekana ibyiza azazana byunganira ibihari kubabara kwe gufite ishingiro nawe arabizi ko ntakintu kizima afite cyatuma ahangana nabandi gusa imana imubabarire

  2. André says:

    Nukoye !mujye mubibwira abahinde,abanyarwanda twese turaziranye bihagije.uri kw’ibere arashima kandi atera imbere,unenga nawe ni uwahejwe ku byiza by’igibugu.iterambere rirahari gusa riraheza,ntirisangiwe.abo riheza rero nibo bavuga ko ntarihari kuko nyine bataribona kuri njye rero,abashima n’abagaya fpr bose bafite ukuri bose nabumva,bose ndabashimiye.

  3. Uwiragiye Samia Bo says:

    Hhhhhh ndumiwe koko sinarinziko mumutwe wa Ntaganda ntakintu kirimo bigeze aha none nsanze mumutwee ntakirimo kuvuga ko Nyakubahwa Kagame Paul ntacyo amaze ninko kukubwira ngo papa wawe wakubyaye akakurera akagukuza ntacyo amaze nanjye guhomvomvwa hirya Kagame wacu nitwe tumuzi ubundi c Ntaganda yamumenya ate

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru