N’uw’i Bweyeye ubu yayitunga: DStv, nyiri umwihariko mu isakazamashusho izaniye inkuru nziza Abaturarwanda bose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imvugo ‘UbuNiIyaBose’, ni yo igezweho muri Kompanyi ya DStv izwiho umwihariko mu gucuruza serivisi z’isakazamashusho, aho yamanuye ibiciro by’ifatabuguzi, ikabigabanya kugeza kuri 1/2 cy’ibyari bisanzwe, mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda bose kureba amashusho afite ireme ry’ikirenga n’ibiganiro byihariye.

Iyi Sosiyete ya DStv iyoboye izindi zose zikorera mu Rwanda mu by’isakazamashusho, ifite umubare munini w’amashene kandi y’ibiganiro buri wese yakwisangamo, yaba iby’abato, abakuze n’abasheshakanguhe.

Izindi Nkuru

Inazwiho kugira amashusho meza yo ku rwego rwo hejuru, atajya acikagurika, haba mu mvura kabone nubwo yaba ari iy’amahindu cyangwa mu bindi bihe byose.

Isanzwe kandi izwiho kugira umwihariko, kuko ari yo rukumbi mu zikorera mu Rwanda yari yemerewe gutambutsa imikino yose y’Igikimbe cy’Isi cyabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Mu rwego rwo gukomeza gusakaza ibi byiza byayo ngo bigere ku Baturarwanda bose, DStv yakubise hasi ibiciro, ibigabanya ku kigero cya 50%.

Ifatabuguzi rya Access ryamaze kwitwa ‘Isange’, ryaguraga 14 700 Frw, ubu riragura 5 000 Frw gusa, naho iryari rizwi nka Family ryo ryiswe ‘Iwacu’, ubu riragura 10 000 Frw rivuye ku 23 500Frw.

Irindi fatabuguzi ryari rizwi nka Compact ryamaze kwitwa ‘Inganji’, ubu riragura 20 000 Frw, rivuye ku 31 000 Frw, naho ifatabuguzi rikuru rya Compact + ryahawe izina rya ‘Ishema’, ubu riragura 30 000 Frw, rivuye ku 60 500 Frw.

Augustin Muhirwa avuga ko ubu buri wese yatunga DStv

Muhirwa Augustin, uyobora Sosiyete ya Tele 10 Group ari na yo itanga serivisi za DStv mu Rwanda, avuga ko aho Isi igeze n’umuvuduko w’iterambere u Rwanda rukomeje kugenderaho, byemerera Abaturarwanda bose kwirebera amakuru n’ibiganiro bigezweho, akaba ari na byo byatumye ibi biciro bigabanywa kugira ngo byorohere buri wese.

Yagize ati Nka DStv tuvuze ko ubu ari iya bose, ntitwaba tubeshye. Nta Munyarwanda udakwiye gutunga DStv, ni yo mpamvu twagabanyije ibiciro kugira ngo byorohere buri wese, abashe kuyitunga, kuko iwacu muri DStv, buri wese ni uwagaciro.

Benshi mu bagura ifatabuguzi ry’isakazamashusho, bakunze kwibaza amashene yerekana imipira. Muri DStv ho ni umwihariko, kuko kuva ku ifatabuguzi rya 5 000 Frw, hariho imipira, kuzamuka ku rya 10 000 Frw no ku rya 20 000 Frw.

DStv kandi ifite amashene 22 yose yerekana siporo n’imikino irimo n’iy’amarushanwa akomeye ku Isi, yerekanwa gusa n’iyi sositeye ya DStv, utasanga ku zindi kompanyi zicuruza serivisi z’isakazamashusho.

Ibyiza biri muri DStv kandi birivugira, kuko ubu umukiliya mushya agura Dekoderi atanze 25 000 Frw, agahabwaho ifatabuguzi rya 10 000 Frw, kandi hakaba harimo n’ikiguzi cyo gukorerwa Installation.

Ni inkuru nziza kuri bose

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru