Nyabihu: Umuyobozi mu z’Ibanze yabonetse yapfuye yakorewe agashinyaguro ku myanya y’ibanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Umudugudu umwe wo mu Kagari ka Nyarutembe mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, wari umaze umunsi umwe yabuze, yabonetse mu wundi Murenge yapfuye, yakaswe ubugabo.

Ni umuyobozi w’Umudugudu wa Jari witwa Eric Mugabarira, waherukaga kugaragara ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, akaza kongera kuboneka yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024.

Izindi Nkuru

Urupfu rwe rurakekwa ku bantu batatu bari kumwe na we ubwo yaherukaga kugaragara ubwo basangiraga inzoga mu kabari gaherereye mu Murenge wa Shyira wegeranye n’uyu yari atuyemo.

Umurambo we wabonetse mu Mudugudu wa Mukaka mu Kagari ka Mpinga muri uyu Murenge wa Shyira, ufite ibikomere, ndetse yanaciwe ubugabo.

Nyuma y’uko umurambo we ubonetse, hahise hatabwa muri yombi abo bagabo barimo nyiri akabari yanywereyemo, uwo bari bavanye mu gace atuyemo bakajyana kunywera muri ako kabari, ndetse n’undi umwe basangiraga ku wa Mbere.

Ndandu Marcel uyobora Umurenge wa Shyira wagaragayemo uyu murambo, yavuze ko ifatwa ry’aba bagabo batatu, ryashingiye ku kuba ari bo baherukanaga na we akiri muzima.

Ndandu Marcel yagize ati “Kuko n’ubundi ni bo bari basangiye kandi ari muzima ariko nyuma biza kugaragara ko yapfuye.”

Inzego z’Iperereza zahise zitangira kurikora kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’urupfu rw’uyu wa Umuyobozi w’Umudugudu, mu gihe umurambo we wahise ujyanwa mu Bitari bya Shyira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru