• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

radiotv10by radiotv10
15/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi
Share on FacebookShare on Twitter

I Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, habaye urupfu rw’umugabo bivugwa ko yari aje gutega imodoka imwerecyeza iwabo, abantu bakabona yayuye rimwe, agahita ashiramo umwuka.

Uyu mugabo wapfuye urupfu rwateye urujijo witwa Ntambara Elias, abamubonye bavuga ko yaje akuwe i Rugarika mu Karere ka Kamonyi ajyanywe iwabo mu Karere ka Rulindo.

Umwe mu bamubonye yagize ati “Nagiye kubona mbona arasamye rimwe, mbona ahise Yuma. Gusa nyine uriya musaza wari umuzanye yahamagaye iwabo arababwira ati ‘umuhungu wanyu ararembye’ baramubwira bati ‘muzane’.”

Abandi babonye uyu mugabo, bavuga ko yari aje gutega imodoka ya kompanyi imwe mu zitwara abagenzi mu Ntara, ariko ko ashobora kuba yari arwaye, ndetse ko bari bamujyanye iwabo mu Karere ka Rulindo.

Uyu mugabo yinjiye muri iyi gare ya Nyabugogo mu masaaha agana saa saba z’amanywa, ari kumwe n’undi muntu wari umurandase bagahita bajya kuri imwe muri Kompanyi zitwara abagenzi ngo bakatishe itike.

Abaturage bakunze gukorera muri Nyabugogo, bavuga ko uwaje amusindagiza yahise amuryamisha ku ntebe iri muri gare, akajya gukatisha tike, yamara kugenda, undi agahita yitaba Imana.

Hari abandi kandi bavugaga ko uyu mugabo ashobora kuba yazize inzara ngo kuko babonaga nta rutege yari afite nk’udaheruka kwikora ku munwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko nyakwigendera ashobora kuba yazize uburwayi yari asanganywe.

Ati “Ni kwa kundi abantu bagendana indwara zitica uwo mwanya ariko zigenda zica abantu, nk’indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso za Diyabete…”

Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abantu kujya bisuzumisha bakamenya uko bahagaze kugira ngo izi ndwara zitazajya zibahitana muri ubu buryo batazi icyo bazize.

Ati “Nk’uwo kuba yitabye Imana ntakindi kindi kidasanzwe cyabayeho ni ukubera indwara.”

Nyakwigendera akimara gushiramo umwuka, hahise hiyambazwa inzego, zahise zijyana umurambo we ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamuhitanye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 11 =

Previous Post

Perezida Kagame yahishuye icyabaye mbere ya Jenoside cyagaragaje akamaro gakomeye ka Football

Next Post

Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.