• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye

radiotv10by radiotv10
07/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Nyakigando mu Karere ka Nyagatare, hafatiwe Abasore batatu barimo w’imyaka 20 bari barimo gukwirakwiza ibihumbi 205 Frw y’amiganano ariko birinda kuvuga aho bayakuye.

Abafashwe ni Maniranzi Elissa w’imyaka 21 y’amavuko, Kwizera Jean Marie Sabrina w’imyaka 20 na Niyokwizerwa Viateur w’imyaka 28, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Kaduha muri uyu Murenge wa Nyakigando.

Bafashwe nyuma y’uko bari bishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 50, umukozi ubitsa akanabikuza amafaranga kuri telephone ngendanwa (mobile money agent) wari umaze kuyababikiriza kuri konti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko aba bombi kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uyu mukozi ubwo yagenzuraga agasanga bamwishyuye amafaranga y’amiganano.

Yagize ati “Twahawe amakuru tariki ya 5 Ukuboza, ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo Maniranzi yagiye ku mukozi wa mobile money, akamusaba kumubikiriza amafaranga ibihumbi 50 kuri konti ye. Nyuma yo kumwishyura uyu mukozi yitegereje neza inoti z’ibihumbi bitanu yari amwishyuye asanga ni amiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

CIP Twizeyimana yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bihutira kugera aho byabereye, basanga Maniranzi wari yaherekejwe n’uwitwa Kwizera bakiri muri ako gasanteri niko guhita batabwa muri yombi.

Bamaze gufatwa, Maniranzi yiyemereye ko yari yishyuye umukozi wa mobile money amafaranga y’amahimbano avuga ko ayo yari asigaranye yayabikije ku mucuruzi ucururiza muri ako gasanteri ka Kavumu witwa Niyokwizerwa nawe wahise afatwa bamusangana amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 155,000 yose ahuje nimero n’ayo bari bahaye umucuruzi wa mobile money cyakora birinze gusobanura aho bakuye ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira umuturage wihutiye gutanga amakuru akangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

Yibukije abakora bakanakwirakwiza bene ariya mafaranga ko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko iyo kibahamye.

Ati ”Abaturage cyane cyane abacuruzi tubakangurira kujya bashishoza ku noti bahawe cyane cyane inoti nshya, ikindi ziriya noti usanga zihuje nimero. Ababikora nabo tubagira inama yo kubireka bagashaka indi  mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko bazafatwa bahanwe n’amategeko.”

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Katabagemu kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 12 =

Previous Post

Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje

Next Post

Umugore afungiwe kugambanira umwana w’imyaka 15 bakamusambanya

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umugore afungiwe kugambanira umwana w’imyaka 15 bakamusambanya

Umugore afungiwe kugambanira umwana w’imyaka 15 bakamusambanya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.