Nyagatare: Abasore batatu bafatanywe 200.000Frw y’amiganano ariko banga kuvuga aho bayakuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Kagari ka Kaduha mu Murenge wa Nyakigando mu Karere ka Nyagatare, hafatiwe Abasore batatu barimo w’imyaka 20 bari barimo gukwirakwiza ibihumbi 205 Frw y’amiganano ariko birinda kuvuga aho bayakuye.

Abafashwe ni Maniranzi Elissa w’imyaka 21 y’amavuko, Kwizera Jean Marie Sabrina w’imyaka 20 na Niyokwizerwa Viateur w’imyaka 28, bakaba bafatiwe mu Mudugudu wa Kaduha mu Kagari ka Kaduha muri uyu Murenge wa Nyakigando.

Izindi Nkuru

Bafashwe nyuma y’uko bari bishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 50, umukozi ubitsa akanabikuza amafaranga kuri telephone ngendanwa (mobile money agent) wari umaze kuyababikiriza kuri konti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko aba bombi kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uyu mukozi ubwo yagenzuraga agasanga bamwishyuye amafaranga y’amiganano.

Yagize ati “Twahawe amakuru tariki ya 5 Ukuboza, ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo Maniranzi yagiye ku mukozi wa mobile money, akamusaba kumubikiriza amafaranga ibihumbi 50 kuri konti ye. Nyuma yo kumwishyura uyu mukozi yitegereje neza inoti z’ibihumbi bitanu yari amwishyuye asanga ni amiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

CIP Twizeyimana yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bihutira kugera aho byabereye, basanga Maniranzi wari yaherekejwe n’uwitwa Kwizera bakiri muri ako gasanteri niko guhita batabwa muri yombi.

Bamaze gufatwa, Maniranzi yiyemereye ko yari yishyuye umukozi wa mobile money amafaranga y’amahimbano avuga ko ayo yari asigaranye yayabikije ku mucuruzi ucururiza muri ako gasanteri ka Kavumu witwa Niyokwizerwa nawe wahise afatwa bamusangana amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 155,000 yose ahuje nimero n’ayo bari bahaye umucuruzi wa mobile money cyakora birinze gusobanura aho bakuye ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira umuturage wihutiye gutanga amakuru akangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe.

Yibukije abakora bakanakwirakwiza bene ariya mafaranga ko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko iyo kibahamye.

Ati ”Abaturage cyane cyane abacuruzi tubakangurira kujya bashishoza ku noti bahawe cyane cyane inoti nshya, ikindi ziriya noti usanga zihuje nimero. Ababikora nabo tubagira inama yo kubireka bagashaka indi  mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko bazafatwa bahanwe n’amategeko.”

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Katabagemu kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru