Kicukiro: Umugabo yemeye ko yishe umugore we amukase ijosi ariko ko ari Satani yamwoheje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro nyuma yo kumukekaho kwica umugore we amukase ijosi akoresheje icyuma, agifatwa yemera ko ari we wamwishe koko ariko ko yohejwe na Satani.

Uyu mugabo witwa Kanyamibare Bizimungu w’imyaka 27, arakekwaho gukora ubu bugizi bwa nabi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ukuboza 2021 aho akekwaho kwica umugore we Murebe Evelyne.

Izindi Nkuru

Bamwe mu babonye ubu bwicanyi bukimara kuba babwiye UKWEZI TV dukesha aya makuru ko iki gikorwa cyabakuye umutima kubera ubunyamaswa cyakoranywe.

Minani Frodouard uri mu bahageze mbere ubwo uyu mugore yari akimara kwicwa, avuga ko yasanze imitsi y’ijosi rya nyakwigendera yari irimo kuvamo amaraso menshi, akagerageza gutabara akoresheje igitambaro ariko ko ntacyo yari kuramira kuko imitsi yose yari yacitse.

Ati “Nafatiyeho mbona umuntu arimo aramanuka ndamufasha ahita yicara ahita yirambura aba arapfuye.”

Avuga ko uyu mugabo yiciye umugore we ahantu abantu batarebaga kuko yabanje kumwihugikana hirya y’umuhanda.

Minani Frodouard avuga ko yahise ahamagara inzego zinyuranye zikihutira kuhagera ari na bwo bahise batangira gushakisha uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, bakaza kumufatira mu gishanga aho yari arimo kwihisha.

Ati “Twamubajije tuti ‘biriya bintu ni wowe ubikoze?’ ati ‘ni njyewe’ tuti ‘ubitewe niki?’ ngo ‘ni satani’.”

Gusa hari andi makuru yavugaga ko nyakwigendera n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye ibibazo kuko ngo umugore yari yarashatse undi mugabo ndetse ngo akaza kwiba uyu ibihumbi 500 Frw akabishyira undi yari yarashatse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru