Sunday, June 8, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Ubushyamirane bwaturutse kuri Sim Card bwatumye humvikana inkuru y’akababaro

radiotv10by radiotv10
21/03/2025
in MU RWANDA
0
Nyagatare: Ubushyamirane bwaturutse kuri Sim Card bwatumye humvikana inkuru y’akababaro
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu batatu bo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, bashyamiranye bapfa Sim Card, bivamo imirwano yatumye umwe muri ahasiga ubuzima.

Uwitabye Imana ni uwitwa Nyakana Ally w’imyaka 38, wapfuye nyuma y’ubushyamirane bwabaye hagati ye na bagenzi be babiri, ari bo Ngendahimana na Iyakaremye, bahise batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.

Amakuru y’ubu bushyamirane yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Ukwishatse Ignace wabwiye Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko, hari babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati “Umuturage witwa Nyakana yapfuye biturutse ku makimbirane yagiranye na bagenzi be bapfa Sim card […] Twakurikiranye intandaro y’uru rupfu dusanga ibintu byashoboraga kuganirwaho ndetse ntibibe byagera ku gukimbirana.”

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage ko igihe cyose bagiranye ibibazo, bakwiye kwirinda kuyoborwa n’umujinya ahubwo bakiyambaza inzego zikabakiranura.

Bamwe mu bari ahabereye ubu bushyamirane, bavuga ko na bo byabatunguye, kuko bariya bantu babonaga bari kuganira bisanzwe.

Uwitwa Mugabo Daniel yagize ati “Byatubereye amayobera, abantu batangiye ubona ntabibazo bikomeye bafitanye, bigeze aho batangira gushwana ndetse ubona ko batongana aho bapfaga Sim card igura amafaranga 500. Nyuma tubona barwana ndetse umwe ahita apfa.”

Aba baturage banenga aba bantu bashyamiranye na mugenzi wabo bapfa Sim Card, bikamuviramo urupfu, bavuga ko bitari bikwiye, ahubwo ko bari kuganira ariko ikibazo kigakemuka mu nzira z’ubwumvikane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + fifteen =

Previous Post

Burundi: Hari ahavugwa abagabo bagize ihungabana batewe n’abagore babo kubera ibyo babakorera

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Urwego rumwe rwo mu Butasi muri America

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Urwego rumwe rwo mu Butasi muri America

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Urwego rumwe rwo mu Butasi muri America

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.