Nyagatare: Uko Polisi yaguye gitumo uwahishaga mu gihugu ibyinjiye mu Gihugu binyuranyije n’amategeko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, yafashe umumotari wari utwaye amabalo abiri y’imyenda ya Caguwa yinjijwe mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma y’uko Abapolisi bari bahawe amakuru basanze ari guhisha iyi myenda mu gihuru.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yafatiwe mu Mudugudu wa Rutoma mu Kagari ka Ndego mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, mu ijoro ryo ku ya 13 Gicurasi 2024, ahagana saa yine.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uyu mumotari yafashwe nyuma y’uko abaturage bamutanzeho amakuru.

Yagize ati “Mu gihe cya saa yine z’ijoro nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari moto ipakiye imyenda bicyekwa ko ari magendu, abapolisi niko guhita berekeza muri izo nzira bamufatira mu kagari ka Ndego agerageza guhisha iyo myenda mu gihuru cyari hafi aho.”

Uyu mugabo akimara gufatwa yavuze ko iyo myenda yari ayishyiriye umugore usanzwe uyicuruza utuye muri uwo Murenge wa Mukama, akaba ari we wamuyoboraga inzira anyuramo kandi ngo akaba atari ubwa mbere yari amutwaje.

Uwafashwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo iperereza rikomeze mu gihe hagishakishwa abatorotse ngo nabo bafatwe.

Kuri uwo munsi kandi mu gitondo andi mabalo atatu yari yafatiwe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama wo mu Karere ka Rusizi.

Aya mabalo yafashwe nyuma y’uko abari bayikoreye bayatuye hasi bakiruka, ubwo bari babonye abashinzwe umutekano.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru