Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyama ni Nyama: Ibifatwa nk’umwanda ku nkoko bikanajugunywa bo babivumbuyemo akaboga karyoshye

radiotv10by radiotv10
08/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyama ni Nyama: Ibifatwa nk’umwanda ku nkoko bikanajugunywa bo babivumbuyemo akaboga karyoshye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ibice by’inkoko zabazwe bikajugunywa nk’amajanja, ibyo mu nda n’imitwe, kuri bo ari inyama ziryoshye barisha umutsima, nyuma yo kuvumvura ko bishobora kuribwa.

Ni abaturage biganjemo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, babwiye RADIOTV10 ko bajya gutoragure ibice by’inkoko byirengagizwa, bakabitunganya bikavamo ifunguro.

Imvugo igira iti “nyama ni nyama’’ ni yo igaruka cyane mu gusobanura impamvu barya amajanja, ibyo mu nda n’imitwe y’inkoko, ubusanzwe bitamenyereweho kuribwa.

Kugira ngo babibone bibasaba kujya ku mahoteri atandukanye n’ahabagirwa inkoko bakabivana aho biba byajugunywe ubundi bakabitunganya binyuze mu kubibabura ku muriro no kubyoza.

Nyiramana Olive ati “Ibi bayita iminondori. Ubabura imitwe ukayoza ugatsina n’ubura bwazo ubundi ugacanira.”

Nduwayo Alexandre na we ati “Turabitoragura nyine hari ahantu babishyira muri za mondisi umuntu yava mu kazi akabitambukana, ndatwoza mu mazi inshuro eshatu nyine nterere mu mazi abana batamize agatsima.”

Aba baturage bavuga ko isosi ya bene aka kaboga kadasanzwe, iba inurira bamwe bagashimangira ko irinda abana imirire mibi.

Habumugisha Alphonse ati “Nyama ni nyama. Nta nyama yo gupfa ubusa, isosi yazo irya ubugari da. Nta nubwo wagura injanga wayibonye, iba iryoshye bya hatali.”

Mukandayisenga Beatrice ati “Twebwe iyo tuyigaburiye abana bacu ibagwa neza, ni yo mpamvu abana bacu batajya bagwingira ugasanga ahubwo ab’abakire nibo bari kujya bagwa mu mirire mibi.”

Simbarikure Gaspard ushizwe ubugenzuzi bw’isuku, ubuziranenge n’akato mu kigo RICA gifite mu nshingano kugenzura ubuziranenge, avuga ko amajanja y’inkoko ari mu bice bitagenewe kuribwa.

Ati “Niba babivana muri mondisi birumvikana ko bishobora kubagiraho ingaruka kuko iyo ni imyanda baba batoraguye. Iyo urebye umurongo watanzwe n’umuryango mpuzamahanga ureba iby’ubuzima bw’amatungo, amajanja ntabwo afatwa nk’inyama.”

INKURU MU MASHUSHO

Jeand de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − one =

Previous Post

M23 yatanze umucyo ku cyazamuye ubwoba cyanatumye Tshisekedi atumiza inama y’igitaraganya

Next Post

Umuhanzi uyoboye Gospel Nyarwanda yahaye igisubizo cyanyuze abakunzi be muri Uganda bifuza ko abataramira

Related Posts

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
MU RWANDA

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi uyoboye Gospel Nyarwanda yahaye igisubizo cyanyuze abakunzi be muri Uganda bifuza ko abataramira

Umuhanzi uyoboye Gospel Nyarwanda yahaye igisubizo cyanyuze abakunzi be muri Uganda bifuza ko abataramira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.