Nyama ni Nyama: Ibifatwa nk’umwanda ku nkoko bikanajugunywa bo babivumbuyemo akaboga karyoshye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ibice by’inkoko zabazwe bikajugunywa nk’amajanja, ibyo mu nda n’imitwe, kuri bo ari inyama ziryoshye barisha umutsima, nyuma yo kuvumvura ko bishobora kuribwa.

Ni abaturage biganjemo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, babwiye RADIOTV10 ko bajya gutoragure ibice by’inkoko byirengagizwa, bakabitunganya bikavamo ifunguro.

Izindi Nkuru

Imvugo igira iti “nyama ni nyama’’ ni yo igaruka cyane mu gusobanura impamvu barya amajanja, ibyo mu nda n’imitwe y’inkoko, ubusanzwe bitamenyereweho kuribwa.

Kugira ngo babibone bibasaba kujya ku mahoteri atandukanye n’ahabagirwa inkoko bakabivana aho biba byajugunywe ubundi bakabitunganya binyuze mu kubibabura ku muriro no kubyoza.

Nyiramana Olive ati “Ibi bayita iminondori. Ubabura imitwe ukayoza ugatsina n’ubura bwazo ubundi ugacanira.”

Nduwayo Alexandre na we ati “Turabitoragura nyine hari ahantu babishyira muri za mondisi umuntu yava mu kazi akabitambukana, ndatwoza mu mazi inshuro eshatu nyine nterere mu mazi abana batamize agatsima.

Aba baturage bavuga ko isosi ya bene aka kaboga kadasanzwe, iba inurira bamwe bagashimangira ko irinda abana imirire mibi.

Habumugisha Alphonse ati “Nyama ni nyama. Nta nyama yo gupfa ubusa, isosi yazo irya ubugari da. Nta nubwo wagura injanga wayibonye, iba iryoshye bya hatali.”

Mukandayisenga Beatrice ati “Twebwe iyo tuyigaburiye abana bacu ibagwa neza, ni yo mpamvu abana bacu batajya bagwingira ugasanga ahubwo ab’abakire nibo bari kujya bagwa mu mirire mibi.”

Simbarikure Gaspard ushizwe ubugenzuzi bw’isuku, ubuziranenge n’akato mu kigo RICA gifite mu nshingano kugenzura ubuziranenge, avuga ko amajanja y’inkoko ari mu bice bitagenewe kuribwa.

Ati “Niba babivana muri mondisi birumvikana ko bishobora kubagiraho ingaruka kuko iyo ni imyanda baba batoraguye. Iyo urebye umurongo watanzwe n’umuryango mpuzamahanga ureba iby’ubuzima bw’amatungo, amajanja ntabwo afatwa nk’inyama.”

INKURU MU MASHUSHO

Jeand de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru